Abantu
bakubise baruzura mu kabyiniro ka People Bar &Club kari Kacyiru, mu
gitaramo cyateguwe na Dj Cuppy, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Kanama
2015.
Mo
imbere mu kabyiniro, ntibyari byoroshye kubona uko winyagambura, kuko abantu
bari buzuranyemo ari benshi begeranye cyane.
Umukobwa
wa Perezida Paul Kagame, Ange Ingabire Kagame nawe yari mu bari bitabiriye iki
gitaramo.
Asanzwe ari inshuti y’uyu mukobwa mugenzi we, w’umususurutsabirori (Deejay) bamenyaniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bombi biga.
Asanzwe ari inshuti y’uyu mukobwa mugenzi we, w’umususurutsabirori (Deejay) bamenyaniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bombi biga.
Ntibyatunguranye
cyane, kuko abinyujije kuri Twitter ubwo bari bajyanye gusangira mu Kiyovu
ahitwa The Bistro, Ange yari yaranditse ko yishimiye guha ikaze Dj Cuppy anateguza
abantu ko azaza mu gitaramo cye.
Ange
yari yaherekejwe n’itsinda ry’abakobwa bagera ku icumu n’abahungu barenga
batanu; bose bari hamwe babyinana bacungiwe umutekano ku buryo bukomeye.
Uyu
mukobwa w’ikinege wa Perezida Kagame yanywaga amazi y’’Inyange’, mu gihe benshi
mu bari muri iki gitaramo banywaga inzoga.
Aherekejwe
n’iri tsinda ry’inshuti ze n’abo mu muryango we, Ange yageze ahabereye
igitaramo mu ma saa saba zibura iminota mike (nka 10). Dj Cuppy we yahageze mu
ma saa saba n’iminota mike z’ijoro (1am) ari nabwo igitaramo nyir’izina cyabaye
nk’igitangiye.
Ange Kagame yitwaye ate muri iki gitaramo?
Mbere y’aya masaha abantu bari barimo imbere mu kabyiniro bari bategujwe ko hari buze kuba igitaramo kidasanzwe, ko bari buze gucurangirwa n’icyamamare mu kuvangavanga indirimbo Dj Cuppy.
Ange Kagame yitwaye ate muri iki gitaramo?
Mbere y’aya masaha abantu bari barimo imbere mu kabyiniro bari bategujwe ko hari buze kuba igitaramo kidasanzwe, ko bari buze gucurangirwa n’icyamamare mu kuvangavanga indirimbo Dj Cuppy.
Ahagana
saa munani n’igice nibwo Cuppy yaje gusesekara ku rubyiniro, yambaye ikanzu
y’ibirori ngufi y’umweru ubona afite ibyishimo byinshi byo gutaramana n’iyi
mbaga y’abantu yari yakubise yuzuye.
Dj
Coppy yaje arindiwe umutekano n’abasore b’ibigango, barebare cyane kandi
banini.
Akigera
ku rubyiniro, wabonaga ko abantu bose bamufitiye amatsiko menshi ubona
batangariye kureba uko umukobwa wavangiye umuziki icyamamare Jay-Z ari
bubasusurutse.
Bidatinze,
Dj Cuppy yahise atangira akazi, nuko acuranga indirimbo ziganjemo izikunzwe
cyane ku rwego nyafurika, inyamerika, iza Jamaica n’izindi abantu barabyina
karahava.
Mu
karuhuko gato yafashe, itsinda rya Urban Boyz ryaririmbiye abari aho indirimbo
nka Till I Die, Soroma Nsorome, Show Me Love, Tayari n’izindi.
Dj
Cuppy yaje kugaruka ku rubyiniro atungurana noneho acuranga indirimbo zirimo iz’Abanyarwanda
harimo Sibyo ya Meddy na Kitoko na Ni Danger ya Danny Vumbi.
Ange
Kagame waje kunyuzamo akajya hanze gato akagaruka, wabonaga muri bagenzi be
yishimye abyina yatwawe, ariko bitari cyane.
Nyinshi
mu ndirimbo zigezweho nawe yagaragazaga ko azizi ndetse akaziririmbana bagenzi
be harimo nk’iyitwa “Amarulah” yacuranzwe akarenga kane, “Watch Me” ya Silentó
n’izindi ziharawe.
Kuva
iki gitaramo gitangira kugeza kirangira Ange Kagame yabyinanaga telefone, yanyuzamo
inshuro nyinshi agateraho akajisho akandikirana n’inshuti ze.
Nta
muntu wihariye Ange yabyinanaga nawe, nk’uko ku bandi byari bimeze.
We
wabonaga ko yakunze gukomeza kubyinira mu gikundi na bagenzi be n’ubwo hari
ubwo yanyuzagamo agafata nk’umukobwa umwe cyangwa nk’umuhungu umwe muri bo
bakamarana akanya gato babyinana ariko bagahita bongera bagakora uruziga
babyinira hamwe.
Amaso ya benshi yakomezaga gukebuka amureba, bareba uko abyina.
Yari
ari inyuma cyane, we n’itsinda bazananye bahawe umwanya wihariye, nta wupfa
kuhajya, ariko bitagize icyo bitwaye abari muri iki cyumba wabonaga abakirimo bose
batwawe n’umuziki nta kindi bitayeho.
Haje
kuza gutangwa amabendera y’u Rwanda ari ku duti, abantu babyina bazamura hejuru
ubona bereka abanyamahanga urukundo rw’igihugu cyabo.
Reba HANO amashusho Dj Cuppy yinjira ku rubyiniro:
Ku
bijyanye n’abanyamahanga, aka kabyiniro ka People Bar &Restaurant bigaragara
ko kazamo abanyamahanga benshi b’ingeri zose, ndetse n’abanyarwanda ari
abakunze kwidagadurira ahantu hiyubashye muri Kigali.
Uko
yacurangaga indirimbo, Dj Cuppy yanyuzagamo akavugisha abantu; ababwira ko ari
ishema kuri we kuba acurangiye mu Rwanda, kandi ko yanejejwe bikomeye tunguwe n’uko
iki gitaramo cyitabiriwe cyane.
Amaze
kwereka abantu ko umuziki atari ibintu ashakisha, Dj Cuppy yaje kumanuka ajya
rwagati muri bo barabyinana, nuko ahita abasezeraho aragenda we n’itsinda rye;
ubwo hari nka saa cyenda z’ijoro (3am).
Nyuma
y’isaha imwe, Ange Kagame nawe yaje gusohokana n’itsinda bari bazananye, nabo
barataha; aba ari we witwara mu modoka.
Abakunda
gusohoka bavuga ko Ange Kagame iyo ari mu Rwanda akunze gusohoka kwidagadura,
we n’abavandimwe be, bagahura n’urungano mu buryo busa nk’ubu.
Reba HANO amashusho
Dj Cuppy asoza igitaramo:
No comments:
Post a Comment