Umuhanzi wahimbye indirimbo Mukandori ikaza no kumwitirirwa aracyakirigita imirya ya gitari (Ifoto Irakoze R.) |
Mutabaruka
Leonidas wamamaye ku ndirimbo “Mukandori yagiye kuvoma”, “Monika”, “Kanguka
Buracyeye”, “Mukagacinya”, “Amagambo ari hanze aha” n’izindi avuga ko anyotewe
kongera kumvikana mu bihangano bishya amaze igihe yandikira mu rugo.
Namusuye iwe
mu rugo, nuko ambwira ko afite ibihangano bishya, kandi ko aramutse abonye
umuterankunga nta shiti yabisohora kandi mu gihe cya vuba.
Mu nzu ye,
Mutabaruka agira gitari ihora yegetse mu ruganiriro, gitari avuga ko acuranga
ijoro n’umunsi uko ari kuruhuka.
Ni gitari
ubona ko ishaje, ariko akirigitana ubuhanga ukumva umurya wa kera, mu ndirimbo
za Karahanyuze, zacagaho mu rukerera mu zitwa “Burakeye” kuri Radiyo Rwanda.
Aganira
n’Izuba Rirashe, yagize ati “Rwose Nyagasani amfashije numva inganzo yanjye
ndacyayikomeje, numva naririmba n’abana bakiri bato n’urubyiruko tugafatanya ku
buryo umuziki twawuteza imbere.”
Uyu muhanzi
wo hambere avuga ko ubu yugarijwe n’ubukene, akaba yarazahajwe n’uburwayi bw’igisukari
(diabete), n’umwijima.
“Ubu ikibura
ni amafaranga, amafaranga niyo ari kubura gusa; muri make Nyagasani namfasha
nkabona untera inkunga wenda hagati nko mu kwa karindwi cyangwa ukwa munani
nkirutse ubukene ndimo ndumva nzashyira hanze CD y’indirimbo zanjye nshya,
nkanasubiramo iza kera abantu bakunze ziri mu buryo bugezweho.”
Mu gisagara
hose bamwita Mukandori, indirimbo yayanditse mu 1985.
Mutabaruka,
w’imyaka 60, atuye mu kagari ka Cyasemakamba, umurenge wa Kibungo, Akarere ka
Ngoma ho mu Ntara y’i Burasirazuba.
Uwaririmbye Mukandori yagiye kuvoma, yitwa Mutabaruka Leonidas (Ifoto/Irakoze) |
Abamusuye iwe bose Mutabaruka abakira abacurangira akanabaririmbira indirimbo za kera n’inshyashya (Ifoto Irakoze R.) |
Icyaro cya Kibungo Mutabaruka atuyemo (Ifoto Irakoze R.) |
No comments:
Post a Comment