Mayor Kirabo yasuye abakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye I Remera, batatu bitabye Imana
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29
Mutarama 2011, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dr Aissa Kirabo Kacyira
yasuye abakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye i Remera ku mugoroba wo kuwa
Gatanu tariki ya 28 Mutarama. Yabasanze aho barwariye mu bitaro bikuru
bya Kigali CHUK.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dr Kirabo yasabye abaturage
w’ Umujyi wa Kigali kudata icyizere kuko abakora ibi bikorwa bibi nta
kindi baba bagamije uretse gutesha Abanyarwanda icyizere. Yagize ati:
”Nagira ngo mpumurize abaturage b’Umujyi wa Kigali kandi nsaba abantu ko
batakwiheba, dukomeze twigirire icyizere.” Akaba anasaba abaturage bose
kuba maso ndetse bakarushaho gufatanya mu gutanga amakuru y’abantu
b’inkozi z’ibibi.
Dr Kirabo yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko mu rwego rwo guhashya bene ibi
bikorwa, Leta yihaye gahunda yo gushyira urumuri ahantu hose. Akaba
asaba abaturage kurushaho kongera urumuri ku nyubako zabo. Aka gace ka
Remera ku Giporoso katurikiyemo igisasu kari mu duce turi gukwirakwizamo
urumuri muri gahunda Umujyi wa Kigali wihaye yo gushyira urumuri ku
birometero 27.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemereye inkunga iyo ariyo yose ku
miryango yahuye n’ibi byago. Aha hakaba harimo gukurikirana ishyingurwa
ry’abahitanywe n’iki gisasu no kuvuza abarwayi bose bari mu bitaro
kubw’iki gisasu.
Uwanyirigira Jacqueline, umutegarugori wakomerekejwe n’iki gisasu,
yishimiye iyi nkunga no kuba abayobozi b’Umujyi wa Kigali bifatanyije
nabo bakabereka ko babitayeho. Ati:” Nashimishijwe no kubona Umujyi wa
Kigali witaye ku byabaye, bakaba bifatanije natwe mu kababaro.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko abihishe inyuma y’iki gikorwa
batarabasha kumenyekana ariko ko bagikurikiranwa n’ inzego zibishinzwe
kugirango babashe gutabwa muri yombi. Abajijwe ku by’iturika ry’ikindi
gisasu ahitwa Kimisagara nacyo cyaturitse kuri uyu wa Gatanu, yasubije
ko yabimenye, gusa yongeraho ko ntawe ubu byagizeho ingaruka zo
gukomereka cyangwa kugira uwo gihitana. Aha akaba ashimangira ko ku bya
Kimisagara bishoboka ko ari nk’umuntu wikizaga iyo gerenede, ariko ko
atari agamije konona ubuzima bw’abantu nk’uko amakuru amugeraho abivuga.
Tubibutsese ko iki gisasu cyaturikiye I Remera cyahitanye abantu batatu
naho undi umwe akaba amarewe nabi bikomeye kuburyo ari muri koma. Abandi
barwayi bagera ku munani bo baracyari kwitabwaho mu bitaro by’indembe
bya CHUK. Naho abandi benshi muri 28 bakomerekejwe n’iki gisasu bahawe
imiti barasezererwa barataha.


Hano Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Aissa Kirabo Kacyira
ari kwihanganisha umwe mu bakomerekejwe n'igisasu

Uyu yitwa Hategekimana Alphonse, ni umwe mu bakomerekejwe n'igisasu
cyaturikiye i Remera witeguye gusezererwa akava mu bitaro bya CHUK kuko
yorohewe

Jacqueline Uwanyirigira ni umutegarugori wubatse nawe wakomerekejwe
n'icyo gisasu, hano yarimo ashimira ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali kuba
bwababaye hafi

Uyu yakomeretse mu rubavu ariko abaganga bari kumukurikirana bemeje
ko ari bworoherwe bidatinze
Foto: R. I (IGIHE.com)
Richard IRAKOZE
No comments:
Post a Comment