Sunday, 30 January 2011
Saturday, 29 January 2011
I Remera ku mugoroba wo kuwa Gatanu haturikiye igisasu
|
|
Iki gisasu cyaturitse I saa moya zirenze ho iminota itageze ku icumi, cyaturikiye ku Giporoso hafi ya SAR Motor bugufi y'aho kompanyi itwara abagenzi Sotra ikorera.
Nyuma y’iturika ry’icyo gisasu, abashinzwe umutekano n’abakora ibikorwa by’ubutabazi bahise bahagera.
Ubwanditsi
Umuhanzi Faycal yashyize ahagaragara Clip Video y'Indirimbo ye MBOHORA
|
|
Aya ni amagambo twatangarijwe n’ Umuhanzi Faycal Ngeruka kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama, ubwo yatubwiraga ibyo amaze mo iminsi ndetse n’ ibyo ateganya mu minsi iri imbere. Faycal yadutangarije ko mu byo amaze iminsi akora harimo indirimbo ebyiri z’ amashusho (videos) naho ngo mu byo agiye kugeza ku bakunzi be n’ igitaramo kizaba vuba aha.
Faycal yadutangarije ko amaze gushyira ahagaragara video imwe y’ indirimbo yakozwe na Producer Arnaud yitwa Igikomere. Muri iyi video hakaba hagaragaramo cyangwa havugwamo ibibazo abantu bahura nabyo umunsi ku munsi bigendana n’ imibanire y’ abakundana. Tumubajije uko video y’ indi ndirimbo yitwa 'Ese uzabyihanganira?' yarangije gukorwa ariko itarajya ahagaragara, Faycal yadutangarije ko iyi ndirimbo Producer Meddy Saleh wo muri True Eyes yayikoze neza cyane ku buryo ngo izaryohera buri jisho ryose rizayireba. Faycal yagize ati: “Ndababwiye iyi ndirimbo irimo umukobwa w’ umu- mannequin, abantu bitegure kumureba... Yvette ntabaho, ni mwiza cyane kandi agarara neza ku buryo umuntu wese uzareba iyi clip azemera.” Faycal kandi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo igaragaramo n’ umusore Eric Mucyo nawe w’ umuhanga cyane mu kuririmba, dore ko amaze no gushyira ahagaragara indirimbo ye yo mu bwoko bwa Zouk yitwa Ndarahiye. Ntabwo ari ama videos Faycal yakoze gusa kuko yadutangarije ko yanakoranye indirimbo na Tom Close yitwa Ongera, aho baba baririmba bati: “Ongera umpe rya sezerano rimwe wampaye mbere, rimwe wambwiye mbere, ongera umbwire ko arijye ukunda, ongera umbwire ko arijye ushaka, ongera umbwire ko arijye, vuga, nigishyika ndeke guhangayika.” Tumubajije ibyo ateganya mu minsi iri imbere yavuze ko arimo gutegurira abakunzi be igitaramo kizaba kiryoshye bidasubirwaho ndetse ngo imyiteguro ayigeze kure ku buryo mu mpera z’ ukwa Kane cyangwa mu ntangiriro z’ ukwa gatatu azataramira abantu kakahava.
Umuhanzi Faycal yashimiye kandi abantu bose bamufashije kugirango izi ndirimbo ze zitunganywe barimo Producer Clément, Arnaud, Yvette, Eric Mucyo, umufasha we Gisèle, Select Hotel n’ abandi bose bamubaye hafi. Faycal kandi, nk’ umuntu umaze iminsi muri muzika nyarwanda ngo ntashobora gusoza ikiganiro icyo aricyo cyose atagize icyo abwira abahanzi n’ abakunzi b’ umuziki nyarwanda, niyo mpamvu yagize ati: “Ibanga ry’ umuziki ni ukuririmba ibintu binogeye amatwi kandi bikora ku mutima, ndumva nakongera gusaba abahanzi bose kuririmba indirimbo z’ umwimerere bakareka kujya bakoporora ibihangano by’ abandi.” Foto: Ruzindana RUGASA |
Friday, 28 January 2011
Ndi muri Studio kwa Junior ariko ndarara i Butare-Rozy
posted on Jan , 24 2011 at 18H 32min 00 sec viewed 9478 times
Umwaka w’ amashuri 2011 umaze iminsi utangiye abanyeshuri bamaze gusubira ku mashuri bigamo. Aka wa mugani ngo akana iwabo akandi iwabo. Abo muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda babarizwa mu Mujyi wa Kigali nabo abenshi bamaze kwerekeza mu Ntara ya Butare.
Bamwe ariko ntibaragera aho bagomba kwigira, aha twatanga urugero rw’ umuhanzi Rozy.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe. Com, ubwo yamusangaga muri Studio Line-up Kwa Producer Junior, Rozy aravuga ko n’ ubwo ari gukora indirimbo hano I Kigali, agomba kurara mu Ntara ya Butare. Aha akaba aza kuba asubiye mu masomo ku ishuri.
Dore ikiganiro kigufi twagiranye ubwo twamusangaga muri Studio ku mugoroba w’ uyu wa Mbere:
image
Umuhanzi Rozy
Igihe.com: Amahoro, Amahoro Rozy.
Rozy: Amahoro Richard, muraho murakomeye!
Igihe.com: Turaho, ko uri muri Studio kwa Kibonge Junior amakuru ni meza?
Rozy: Ni meza cyane. Ndimo ndakora indirimbo nshya, ubundi ngahita ntaha I Butare kandi ndarara ngezeyo kuko ngomba kurarayo.
Igihe.com: Ehh!
Rozy: Nibyo.
Igihe.com: Ariko ko wari umaze iminsi utagaragara cyane Rozy kandi ufite ijwi ryiza abantu bakunda, buriya ntuzaryamisha abakunzi bawe?
Rozy: Ni izo gahunda z’ umuziki nakubwiye. Ubu hari ubwo Junior yagira atya akantinza ugasanga bisabye gutaha ntarangije, kandi iyo umuntu ageze mu masomo urabizi ko bihinduka ibindi bindi.
Igihe.com: Hanyuma se I Rwamagana ho byari bimeze bite? Ubu ugiye I Butare uhakumbuye?
Rozy: Rwamagana hari haraho, ariko nakundaga no kunyaruka nkaza I Kigali. Naho I Butare ho n’ ubwo ngiyeyo sinari mpakumbuye peeeeeee! Gusa nkumbuye abaho. Najyaga nkumbura ibitaramo byaho muri iki gihe cy’ ibiruhuko.
Igihe.com: Ok, sawa noneho ugiye kubabona. Kandi Amasomo meza Rozy, indirimbo nuyirangiza uze kuyiduha kuko nsigaye mbona Junior akora indirimbo amasaha make!
Rozy: Nankundira akayirangiza nta kimbuza kuyibaha, kandi namwe murakoze.
Richard IRAKOZE
Umuhanzi Naason yazanye umukobwa mushya mu mashusho y’indirimbo ye Inkuru Ibabaje posted on Jan , 28 2011 at 14H 21min 43 sec viewed 1268 times
Umuhanzi Naason aravuga ko kubera ko abantu banenze umukobwa yashyize muri clip video ye bavuga ko ashaje kuri we ngo yagerageje kubikosora. Ibi bikaba byaramuteye gushaka umukobwa ugifite itoto azashyira muri clip video y’indirimbo 'Inkuru Ibabaje'.
Uyu musore wakundiwe cyane indirimbo yise ‘Amatsiko’, kuba umukobwa yashyize muri iyi clip abantu baravuze ko akecuye nk’uko imvugo y’ubu ibivuga, byatumye tumubaza icyo ubusanzwe akurikiza ngo umukobwa abe yamushyira mu mashusho y’indirimbo ze. Naason adategwa ati " Ubundi mbanza kureba umukobwa uzi ku actinga(ni ukuvuga uzi gukina no kujyanisha amagambo n’ibikorwa bye)."
Akaba anongeraho ko umukobwa aba yumva yakoresha mu mashusho atagombye kuba amusumba. Bityo ngo iyo atamusumba bimutera kumva bakorana mu ndirimbo nta kibazo kigaragara mu mashusho. Abantu benshi bakaba bakunda akenshi kwibanda ku bakobwa baba bashyizwe mu mashusho. Ni imwe mu mpamvu n’abahanzi bita cyane ku gutoranya amashusho n’amasura y’abakobwa bakeye kugira ngo indirimbo zabo zikundwe kandi abazireba babe bakwishimira uburyo uwahisemo umukobwa ugaragara mu mashusho ari meza.
Ni kuri iypo mpamvu uyu musore Naason avuga ko kuri we yahisemo kujya yitondera amashusho aha abakunzi be. Iyi clip ateganya gushyira ahagaragara mu minsi ya vuba akaba azayikorera kwa Producer Faisal usanzwe umukorera.

Kigali: Polisi y'Amerika yashyikirije iy’ U Rwanda Mudahinyuka ukekwaho ibyaha bya Jenoside
|
Sinzi neza igihe nzabyarira ariko ntabwo bizatinda, ni vuba kuko ndakuriwe – Umuhanzi Paccy
Sinzi neza igihe nzabyarira ariko ntabwo bizatinda, ni vuba kuko ndakuriwe – Umuhanzi Paccy
posted on Jan , 23 2011 at 13H 46min 49 sec viewed 23435 times
Hashize amezi arenga umunani bihwihwiswa ko umuhanzi Paccy umenyerewe mu njyana ya Hip Hop nyarwanda yaba atwite ariko nyir’ubwite ntagisubizo gifatika atanga. Ubu noneho aremera ko atwite inda nkuru kandi ko vuba aha ari hafi yo kubyara.
Intandaro y’ibyo bihuha byose byaje no kuvamo ukuri byatangiye ubwo Lick Lick, Producer ukunze gukorana n’uyu muhanzi, yamukoreraga indirimbo nyinshi zitandukanye bigaragara ko amwitaho bihagije. Kera kabaye Paccy yaje gusa n’aho amuvaho gato, ubwo Lick Lick yari atangiye gukorana n’umuhanzi wo mu njyana ya R’n’B witwa Knowless.
Paccy hambere ataratwita
Ibi byababaje Paccy kugeza n’aho byaje guhwihwiswa ko Lick Lick yaba ashaka ubushuti bwihariye kuri Knowless, bituma Paccy ajya kure y’uwo mu producer wakomeje kenshi kujya avugwaho ubushuti budasanzwe na n’uwo muririmbyikanzi wo mu njyana ya R’n’B.
Hadaciye kabiri Knowless na Lick Lick baje kunaniranwa. Aha Lick Lick yaje gutangaza ko impamvu yatumye bananirana ari umuhungu w’inshuti ye wabiteye ariwe “Safi” wo mu itsinda rya muzika “Urban Boys”.
Ku rundi ruhande naho byavugwaga ko Lick Lick yashakaga ubushuti kuri Knowless ariko Knowless yikundanira na Safi ariko batabyerura. Lick Lick na Knowless baje rero gushwana havugwa n’amagambo menshi ko byaba byaratewe na Paccy.
Nyuma ya Knowless, Lick Lick yaje kwishumbusha indi nkumi nayo iririmba mu njyana ya R’n’B yitwa “Lizz”, ndetse uyu yaje no kugaragara muri “Tusker Project Fame Season 4 ariko agarukira Nairobi atabashije kwigaragaza.
Nyuma ya Knowless,
Lick Lick yishumbushe
Lizz uri kuri iyi foto
Lick yaje kumufasha nawe amukorera indirimbo zitandukanye ariko amagenda ye ntiyaje kumunyekana.
Hadaciye kabiri ubwo umuhanzi Pacson yasubiragamo indirimbo ye yitwa ”Imvune” agashaka gushyiramo abahanzi bose, yaje no gushyiramo Pacc, uyu amaze kuyiririmbamo, Lick Lick amajwi ye aza kuyasiba kuburyo byaje no guteza ikibazo kugera aho Pacson yaje gutwara micro ya Studio akoreramo yitwa “Unlimited Records”, aha byahise bigaragarira buri wese ko bafitanye ikibazo gikomeye, dore ko byanavugwaga ko Lick Lick yaba yarateye Paccy inda.
Muri iyi minsi inkuru yavugwaga n’uko hagati ya Lick Lick na Paccy umubano wari wose, dore ko uwo mu producer yahise anamwihamagarira, amushyira nanone muri remix ya gatatu y’indirimbo “Imvune”, iyi ikaba ifite umwihariko w’uko icurangishijwe gitari gusa.
Umuhanzikazi Knowless
uvugwaho kuba yarigeze
guteza impagarara hagati
ya Paccy na Lick Lick
Hari amakuru yizewe dufite atubwira ko iyo Lick Lick yabaga ari nk’ahantu, wajyaga kumva Paccy agize atya aramuhamagaye bakaganira ibintu wumva byihariye.
Nyuma yuko umubano ugarutse nk’uko bigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye, Paccy yahise yemera ko atwite kandi akuriwe. Uyu muhanzi n’ubwo yemeyera ko atwite ariko, ntarabasha kuvuga Papa w’umwan, ahubwo atangaza ko we ntacyo bimutwaye kuba agiye kwitwa Mama, yemeza ko ari ishema kuri we kuko yaguye umuryango.
Producer Lick Lick kugeza ubu nawe aravuga ko inda atari iye nta naho ahuriye nayo.
Kubijyanye na Muzika ya Paccy, avuga ko ubu ariko kanya ko kuba yakora muzika, dore ko amaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka yitwa ”Icyabuze”, ari kumwe na Mani Martin ndetse na Riderman, nyuma y’uko yaramaze amezi agera ku munani adasohora igihangano na kimwe.
Producer Lick Lick
Laddy Gaga agiye gukora parufe ihumura nk’intanga ngabo zivanzemo amaraso!

Umuhanzi Laddy Gaga akunze kuvugwaho utuntu twinshi dutunguiranye kandi dutangaje cyanwe. Akjenshi akunda kubigaragariza mu myambaro yambara n’ibikorwa akunda gukorera kuri stage imbere y’abafana be. Kuri ubu yahisemo no kubigaragariza mu bikorwa kuko agiye gushyira ahagaragara parufe ikozwe ku buryoo ihumura amaraso n’intanga ngabo bivanze.
Abenshi bakunda gufata uyu mukobwa (wabaye umubikira) nk’umusazi kubw’imyambarire ye. Ibikorwa bye nabyo benshi bakaba bajya babona ko bitangaje cyane dore ko iteka aba ashaka agashya. Nko kuri iyi parufe aravuga ko yayitekerejeho yifuza kugaragaza itandukaniro n’abandi bakoraga amaparufe agerageaz kuvanga impumuro y’intanga ngabo n’amaraso.
Gusa ngo iyi parufe ntizapfa kuboneka ahantu hose kandi n’ahgo izaboneka izaba ikosha kubw’ibintu izaba ikozwemo kugira ngo ibashe kubona iyi mpumuro Laddy Gaga yifuje. Iyi parufe akaba yari yarifuje kuyiririra izina ryue ariko nyuma aza gusanga byaba byiza ayise Monster. Iri rikaba ari ryo zina iyi parufe izasohoka mu mwaka utaha w’I 2012.

Abantu batandukanye nyuma yo kumva iyi nkuru y’uko Laddy Gaga ashaka guha impumuro y’intasnga zivanze n’amaraso parufe ye nshya, ntibahwema kubasza uburyo uyu mukobwa azabasha kubigeraho n’uburyo iyi parufe y’akataraboneka izaba imeze.
Tubibutse ko Laddy Gaga amazina ye asanzwe yitwa Stefani Joanne Angelina Germanotta akaba yaravukiye mu mugi wa New York kuya 28, mu mwaka w’i 1986. Ni ukuvuga ko afite imyaka 24. Akaba avuka ari umwana wa mbere abyarwa na Joseph Germanotta naho nyina akaba yitwa . Cynthia. Akaba amaze igihe igihe kini ahabwa ibihembo bitandukanye byiganjemo ibya MTV Awards.
Richard IRAKOZE
Impamvu mvuga amazina y’abantu mu ndirimbo ni uko mfite abajama benshi- Dr Claude
Umuhanzi Dr Claude aravuga ko impamvu mu ndirimbo ze hakunda kugaragaramo amazina y’abantu batandukanye ari uko afite abakunzi benshi cyane ku buryo yumva nta kundi yajya abasuhuza keretse kubavuga gahoro gahoro mu ndirimbo ze. Ibi akaba abivuga mu gihe abantu bo bakunze kumva mu ndirimbo ze hatajya haburamo amazina atandukanye y’abantu. Akaba avuga benshi mu bakunzi be kuri we yita “abajama”. Mu ndirimbo ze hakunze kumvikana amazina nka Sister Cynthia, Akimana, Nziza Désiré (murumuna we), Restaurant Chez Robert, Grand Ndengeye, Muzehe Ramazani, Richman, Kiki Bea, Grand la Confiance, Jean de Dieu, n’abandi batandukanye. Mu kiganiro yagiranye na Igihe.com, Dr Claude avuga ko kuri we abantu benshi baziranye cyane ku buryo mu kubereka ko abishimiye yahisemo kujya avuga amazina yabo mu ndirimbo ze. Ibi ariko abenshi bakaba bajyaga bakekaga ko mu ndirimbo ze aba avuga abaterankunga bamufashije mu gukora indirimbo ze abamamaza. Mu bisobanura atanga akaba avuga ko ntaho bihuriye no kwamamaza abantu kuko mubo aba avuga akenshi baba ari n’abantu batagize n’aho bahuriye n’umuziki gusa ari inshuti ze za hafi. Aha akaba avuga yewe ko anaziranye n’abana bo ku mihanda benshi n’abandi bantu baba basanzwe cyane ku buryo bibashimisha cyane iyo biyumvise mu ndirirmbo. Uyu muhanzi akaba anavuga ko ibintu by’ubuhanzi yabitangiye kera akiri umu Mc muri Club Maxime na Casablanca muri Hotel Méridien, ari nabwo yatangiraga kujya amenyana n’abantu benshi. Naho ibyo kuririmba nk’ umwuga akaba yarabitangiye mu marushanwa ya Free Style mu gihugu cy’u Burundi. Aha akaba yaratangiye ibintu by’amarushanwa mu gihe cy’ abahanzi nka nyakwigendera Jean Christophe Matata yari agezweho muri icyo gihugu. Kuva ubwo niho yagiye arushaho kumenyana n’abajama batandukanye, bakaba ari nabo akenshi banamutera inganzo. Urugero rukaba ari nko ku ndirimbo ye 'Baramujyanye', iri gucurangwa cyane ku maradio yo mu Rwanda, aho yayihimbye biturutse ku muntu w’inshuti ye wamunyuzeho amubwira ko umukunzi we bamujyanye... Guhorana morale n’ubucuti n’abantu benshi bya Dr Claude (The Original), byanamugejeje ku mubano n’umwari w’umubiligi bigeza ubwo amwereka umuryango none kuri ubu bafitanye abana. Uyu mufasha we akaba ari mu Rwanda aho bari kwita by’umwihariko ku mwana wabo muto w’amezi atatu. Richard IRAKOZE |
Umuhanzi The Ben yanditse indirimbo nshya ‘yise Mumparire’!
Umuhanzi The Ben yanditse indirimbo nshya ‘yise Mumparire’!posted on Jan , 27 2011 at 06H 51min 20 sec viewed 7076 times Umuhanzi The Ben amaze igihe yanditse indirimbo yitwa Mumparire iri guca ibintu ku maradiyo hano mu Rwanda. Iyi ndirimbo ikaba yararirimbwe n’umuhanzi Jack-B, akaba ari nawe wabitwibwiriye. Uyu muhanzi akaba yaratangarije IGIHE.com ko kuba The Ben yaramwandikiye iyi ndirimbo ari ukubera ko abantu benshi bajyaga bakeka ko The Ben atajya akunda kwiyandikira indirimbo, bityo iyi ndirimbo ikaba ari imwe muzo yiyandikiye. Gusa nk’uko Jack-B yabitubwiye ngo ntiyabashije kuyiririmbira ahubwo yahise ayimuha ngo abe ari we uyiririmba. Jack-B akaba yaranatumbwiye ko we ajya abasha kuvugana n’uyu muhanzi bakaganira ibintu bitari bike ku buryo n’ubu aklimushimira ku bitekerezo akya amuha mu buhanzi bwe. Uyu musore The Ben, n’ubusanzwe yari inshuti na Jack-B dore ko uyu yanamubyiniraga. Kuri ubu Jack-B akaba nawe yarahisemo gutangira kuririmba ku giti cye aho anaherutse gushyira ahagaragara album ye ya mbere mu Ntara y’Amajyaruguru. Iyi album akaba yarayise Ijoro Riguye, akaba anavuga ko ari hafi kuyimurikira abakunzi be mu Mujyi wa Kigali mu mezi make ari imbere. Tubibutse ko nyuma y’aho umuhanzi The Ben agiriye ikitaraganya muri Amerika ku itariki ya 07 Gashyantare 2010, abantu bakomeje kujya bamugarukaho mu nkuru zinyuranye z’imyidagaduro. Ibi bikaba bitari bitunguranye cyane kuko yari amaze kuba icyamamare hano mu Rwanda ndetse abantu benshi bamwiyumvamo. Abakobwa benshi bakaba ari bo baba abahamya b’ irungu The Ben yabateye. Gusa nk’uko umuhanzi Jack-B yabibwiye Igihe.com, The Ben aracyatekereza ku muziki nyarwanda nk’uko yabigaragaje yandika iyo ndirimbo . Richard IRAKOZE |
Thursday, 27 January 2011
Umuhanzi Kamichi yagiye gusura Knowless asanga yarimutse!
Muri iyi weekend umuhanzi Kamichi yarikoze ajya gusura umukobwa w’umuhanzi witwa Butera Jeanne uzwi nka Knowless asanga aheruka inzira mu cyi kuko aho yari azi ko atuye atari ho agituye kuri ubu. Gusa we, nk’uko amakuru abitubwira ntiyari yamenyeshejwe ko uyu muhanzi yimutse akava aho yari atuye.
Ubusanzwe uyu Butera yari atuye ahitwa I Nyamirambo hazwi cyane nko Kwa Mutwe hafi ya Studio F2K itunganya indirimbo. Aho yari atuye hakaba hazwi cyane ku izina rya ‘Califonia.’ Amwe mu makuru y’iri yimuka rya Knowless ava Kwa aho Califonia, avuga ko nyuma yo gusanga ahantu atuye hahora akajagari kenshi n’urujya n’uruza rw’abantu, uyu mukobwa, w’imyaka 20, yahisemo gufata icyemezo cyo kwimuka akajya ahandi hari umutekano kurusha aho yabaga. Mu gufata iki cyemezo ariko bigaragara ko atabimenyesheje abantu benshi, kubera ko uyu Kamichi yahageze agasanga yarimutse.
Kamichi nyuma yo gusanga Knowless yarimutse yagize ati:”Njyewe nagiye nyine nzi ko musanga yo kuko mu masaha ya nimugoroba akenshi akunda kuba ari mu rugo, ngezeyo barambwira ngo yarimutse nibaza ukuntu yimutse ntanabyumvanye abantu biranshobera!” Akaba yarahise ahindura gahunda kuko uwo yari yaje ashaka atamubonye kandi aho yimukiye atahise ahamenya.

Umuhanzi Knowless basuye bagasanga yariyimukiye!
Kubwe Butera yabwiye Igihe.com ko impamvu yatumye yimuka ari uko aho yari atuye hatamujyagamo kandi ko yumvaga atakihishimiye. Akaba yimukiye ahitwa kuri Avenue Paul 6 munsi ya KIST. Kuba yimukiye hafi y’aho yari atuye bizafasha abakunzi be kutamubura kuko hegeranye n’aho yari atuye mu Biryogo, agace kazwi kubamo abahanzi benshi. Abandi bakaba bagiye bavuga ko azaba ari n’impamvu zo kwegera amastudio ari kumukorera indirimbo muri iyi minsi.
Uyu muhanzi muri iyi minsi akaba aherutse gusohora indirimbo nshya n’umuhanzi Danny. Iyi ndirimbo bakaba barayikoreye kwa Producer Junior muri Line Up Studio mu Biryogo.

Knowless niwe wenyine mbwira gufata ku mutima wanjye ngo yumve uko utera- Safi
Indirimbo Intego y’Abahanzi bagize itsinda Urban Boyz yumvikanamo amagambo aryoheye amatwi aririmbwa n’umuhanzi Safi. Aha Safi akaba aririmba agira ati: " Fata ku mutima wanjye wumve uko utera, kugukunda nabigize intego…"
Ibi byatumye tumubaza uburyo asaba abakobwa b’ iyi Kigali gufata ku mutima we bakumva uko utera, maze atubwira ko ayo magambo ayabwira umukunzi we Knowless wenyine nta wundi ashaka ko yivanga mu by’urukundo rwabo.
Tumubajije ku kijyanye n’uko wenda abakobwa nibamara kumva iyi ndirimbo batazaza ari benshi ku bw’uburyo yahogoje muri iyi ndirimbo ati : "Richa, abantu bose bamenye ukuri. Bamaze kumenya ko dukundana. Gusa ibyo ntibyambuza kuyitura abazumva ibanyuze kuko naririmbye amagambo umuntu wese yakwiyumvamo."

Safi ati " abakobwa bamenye ukuri..."
Aba basore ubusanzwe bizwi ko no mu mavideo y’indirimbo zabo batajya bajya kure bashaka abandi bakobwa ahubwo bakoresha abasanzwe ari inshuti zabo. Yewe na Knowless aherutse gukoresha muri clip ye 'Byarakomeye' umusore Safi uzwi nk'umukunzi we.
Mu guhura n’uyu muhanzi Safi akaba yahise ahera ko aduha iyi ndirimbo ‘Intego’, anatubwira ko ubu inkuru ajyanye i musozi ko ari uko umwana bari batwite bamwibarutse. Kandi ko icyo bari barifuje cyo kuririmba ku rwego rwo hejuru bagitangiranye n’ ’Intego’. Nibyo koko ni intego na Safi yiniguranye ijambo ry’urukundo ku mukunzi we.

Knowless (ibumoso wambaye fumées) Safi yatuye indirimbo
Muri iyi ndirimbo yabo nshya Intego hakaba humvikanamo amagambo y’ umuhanzi Rabadaba avuga ikinyarwanda ngo : "Sinzamureka kuko aruta bose." Naho Safi mu ijwi rye rihogoza akaba yumvikanamo cyane aririmba inyikirizo ati : "Fata ku mutima wanjye wumve uko utera, kugukunda nabigize intego kuko ubaruta bose. Urwo ngukunda ntirugira konje (congé)…"
Tubibutse ko aba basore bamaze iminsi babiciye mu ndirimbo Indahiro bakoranye na Riderman. Nabwo hari nyuma yo gukundwa cyane nyuma y’indirimbo Umwanzuro yari yaraciye ibintu hirya no hino mu Rwanda.

Subscribe to:
Posts (Atom)