Saturday, 13 April 2024

My once in a lifetime Total Solar eclipse in Indianapolis




Today is a special day in my life; I experienced the total eclipse for the first time. I live in Mishawaka, on the northern side of Indiana, in the Midwest of America. I drove about 7 hours in total to get to the best path of totality, and enjoyed the scenery that lasted 3 minutes and 49 seconds, beginning at 3:06 p.m. In this capital city of Indiana state, named Indianapolis, commonly known as Indy, the eclipse began at 1:50 p.m. and ended at 4:23 p.m.



12 counties of Indiana were lined along the direct total solar eclipse path. The rest of the state of Indiana and America in general experienced at some degree near total eclipse.


There were a lot of kids fun games, food trucks vendors, and recreational activities. 


At the moment of the total eclipse the crowd were cheering, with a thunderous applause as it got dark; then it was a little quieter. People were very excited to experience that special moment that Indianapolis has anticipated for years. 



By looking closer during this total solar eclipse, we could not only see a comet, but also potentially spot Jupiter, and Mercury as some experts pointed it out. As the sun started to get out of the totality, I could hear the roar of the crowd, and it was a magic moment for me.


There were a lot of families, people from neighboring states, gathering to experience that once in a while event. Everyone was looking up during the 3:09” time of eclipse in Indianapolis. About nearly 50 thousand people were watching this total eclipse at the Indiana State Museum right in the middle of downtown Indianapolis. 




This 124 mile wide path went across 15 states from Oklahoma, Texas, Arkansas, Missouri, Kentucky, Illinois, Indiana, Ohio, Pennsylvania, New York, Vermont, New Hampshire, to Maine; and all the way up to Canada.


Friday, 29 May 2020

Monday, 11 May 2020

MY BOOK & QUOTES

IMPANO KAREMANO WIFITEMO
BY RICHARD IRAKOZE

Igihe kimwe kontra y’akazi keza nari mfite yararangiye nsigara nta kazi; icyo gihe naribazaga nti bigiye kugenda bite? 

Namaze amezi 6 nta kazi mbyuka nkicara mu cyumba ngasoma ibitabo nkarya nkaryama. 

Nari nzi ko bindangiranye, ariko nibwo nasomye igitabo Rich Dad, Poor Dad cyahinduye ibitekerezo byanjye ninjira mu nzira yamfashije guhindura ubuzima bwanjye. Kuva ubwo natangiye gahunda yo kujya nsoma cyane, ndetse nanjye nkandika ibitekerezo bindimo numva byafasha bagenzi banjye.

Ndishimira ko ako kazi karangiye kuko ahari inzira natangiye uwo munsi ntari kuzapfa nyimenye. Ubu mbayeho ubuzima nifuza bwiza ntakerezaga ko nagira nyuma yo kubura akazi.

Mu byo nakomeje gusoma birimo ibyanteye imbaraga harimo inkuru ya Braille. Ubwo yari afite imyaka 3, Louis Braille wavukiye mu kagi gato ka Coupvray mu Burasirazuba bwa Paris ho mu Bufaransa, mu 1812, yagize ibyago ari gukina na se wakoraga impu nuko yijomba mu jisho akuma gasongoye batoboza impu kitwa (awl), biza kumuviramo ubuhumyi akiri muto. 

Kuva ubwo Braille yakuze atabona.

Nta wari uzi ko ubuhumyi bw’uyu mwana Louis Braille bwamuviramo kuvumbura inyandiko ikoreshwa ahanini n’abafite ubumuga bwo kutabona ya ‘Braille’, inyandiko yahimbye afite imyaka 15 gusa, ubu ikaba ikoreshwa hose ku Isi hose.

Nubwo yari afite ubu bumuga bwo kutabona, yakuze agaragaza ubuhanga n’impano muri we, bimuhesha amahirwe yo kujya kwiga mu ishuri ryitwa National Institute for Blind Youth in Paris mu Bufaransa. Gusa iri shuri nta kidasanzwe ryagiraga, kuko abanyeshuri bagaburirwaga umugati n’amazi yewe bakanakingiranwa nk’igihano. Braille, muri iri shuri we na bagenzi be bize ibijyanye no gucuranga, ndetse we agaragaza cyane impano yo gucaranga Cello. Aha banahigiye gusoma, ariko bagahura n’imbogamizi ikomeye y’uko ibitabo byabaga biremereye cyane, harimo n’ibyapimaga ibiro 45.

Umunsi umwe, umusirikare w’Umufaransa witwa Captain Charles Barbier yaje gusura iri shuri nuko aganiriza aba bana ibijyanye n’uburyo bari barahimbye bakabwita "night writing", bakoreshaga mu gihe cy’intambara iyo habaga ari mu mwijima bahererekanyaga ubutumwa bifashishije utudomo n’uturongo – bakabusoma bifashishije ibimenyetso by’intoki 12 z’ibiganza byombi– bityo bakabasha guhanahana ubutumwa batavuze. Gusa Braille n’abandi bacutsi be baganira kuri ubu buryo babwumvaga nk’ubugoranye cyane, ariko bubasigira igitekerezo gikomeye mu mitwe yabo; igitekerezo cy’uko bahimba inyandiko yo guhana ubutumwa hagati y’abatabona. 

Nguku uko Braille yatangiye guhimba inyandiko ya Braille. Braille yakoze ubutaruhuka kuri iki gitekerezo, nuko iyi nyandiko agerageza kuyikora mu buryo bworoshye, aho gukoresha utudomo 12, akoresha 6 gusa. Iyi nyandiko yaje kuyirangiza neza mu mwaka wa 1824, afite imyaka 15 gusa. Yaje gutangaza iyi nyandiko ya Braille mu 1829, nyuma aza kongera kuyinoza birushijeho asohora ivuguruye mu 1837. Braille wari umupadiri, waje kwitaba Imana mu 1852, afite imyak 43, agihimba iyi nyandiko ntiyahise yemerwa, ndetse n’iki kigo yigagaho ntabwo cyigeze kiyikoresha akiriho. Ariko nyuma iyi nyandiko yaje kwamamara hose ku isi ndetse mu 1857 iza kwemezwa nk’inyandiko ihuriweho yo kwandika no gusoma y’abafite ubumuga bwo kutabona. 

Igitangaje kurusha ariko ni uko mu guhimba iyi nyandiko Louis Braille yifashishije akuma kitwa ‘awl’ nk’akamujombye kakamutera ubuhumyi; bityo icyamuteye ubuhumyi kiba ari cyo gihindura amateka y’Isi y’abafite ubumuga bwo kutabona.


·      Uko wiyumvamo imbere niko ugaragara inyuma

Igihe cyose mu mutwe wishyizemo ko ikintu uri bukibure, biragoye kukibona. Igihe cyose wishyizemo ko ikintu uri bukibone biroroshye kukibona. Natwe mu buzima hari ubwo dushakisha ikintu tubikamo ibintu byacu by’ingenzi tukagishakisha mu cyumba hose, tukagishakisha mu nzu hose ariko tukakibura nyamara tucyicariye. Ntibyigeze bikubaho ko ubura ikaramu uyifite ku mufuka w’ishati? Cyangwa gushakisha ikintu ukakibura kandi ugifite mu ntoki? Cyangwa kikuri iruhande? Ubwonko wabubwiye ko ikintu kidahari bisaba imbaraga nyinshi kukibona.

Niba ukunda imikino, uzasanga ubuzima bwawe bwose bwarihariwe n’imikino; urugero uzasanga imyenda wambara, ibiganiro ureba, inshuti zawe byose bifitanye isano ya hafi n’imikino. Uzasanga niba ukunda inzoga – inshuti zawe, ibiganiro byawe, imvugo ukoresha byose bigenda bikagirana isano n’ibyo ukunda.


Ese biterwa n’iki?

Nta yindi mpamvu ni uko ubwonko bwa muntu bukoze ku buryo icyo ububwiye ko ari cyo ukunda bugufasha kukigushakira, bukaguha inzira ibihumbi n’ibihumbi zo kukigeraho. Niba ukunda urwenya; uzasanga ku mbuga nkoranyambaga zawe ukurikirana abanyarwenya, kugira ngo nyine ubone urwenya rwinshi. Intego zawe nazo zizagenda zikomeza kugana mu cyo ukunda kuko ari cyo ubwonko bukomeza kukwereka ko ari cyo ushaka – kuko nyine wabubwiye ko ari cyo ukunda. Niyo mpamvu ari byiza guhora tuvuga amagambo meza, amagambo yatura ibyiza, kuko ibyo ushyize ku rurimi rwawe, ubwonko buba buri kubyumva, bukagufasha kubigeraho. Niba uvuze ko wumva unaniwe, ubwo nyine ubwonko bwawe uba ububwiye ko unaniwe, buhita bukwumvisha ko nta mbaraga ufite, ko ukeneye kuruhuka, kandi bukaguha inzira ibihumbi n’ibihumbi byo kugufasha kuruhuka – kuko wabubwiye ko unaniwe, kandi unaniwe aba akeneye kuruhuka.

Hari igihe kimwe nanjye nahoraga nibaza niba guhinduka bishoboka; icyo gihe nabagaho ntaramenya gutandukanya imikorere ya ‘subconscious mind’ na ‘conscious mind’. Nahoraga mbwira ubwonko bwanjye ko bunaniwe, kandi ntarananirwa. Sinari nzi ko ibihe bibi byabera umuntu ikiraro cyo kwambuka, akava mu icuraburindi burundu akajya ahabona mu rumuri rutazima. Nguku uko nambutse. Igitangaje ni uko icyo wifuza cyose utungurwa no gusanga koko gihari mu isanzure (universe-). Sinari mbizi, narabimenye ibyari umubabaro kuri njye bimpindukira igihe cyo kwambuka ibibi njya mu byiza.

-->
Ubu nongereye impamvu zituma mpora nishimye nongera ntyo iminsi yanjye yo kwishima nyivana kuri mike nyishyira kuri myinshi. Nk’uko uba ufite impano yo gucuranga, impano yo kuririmba, impano yo gukina umupira ariko warayiretse isinziriye igihe kirekire nuko igihe kikagera ukayikangura. Nasanze kwishima ari ibintu bishoboka, byari bindimo ariko narabiretse bisinziriye. Narabikanguye bihindura ubuzima bwanjye.

  
Imyitwarire myiza akenshi tuyikomora ku babyeyi cyangwa ku miryango twakuriyemo n’imiryango yatureze. Iyi myitwarire niyo akenshi itera umuntu imbaraga zo gukora ibikwiye no kubasha kwibeshaho nawe akazaraga abe imico myiza, bityo, bityo.

Ese ni nde wagakwiye kurenganywa mu gihe umuntu abayeho arangwa gusa n’imyitwarire mibi mu bandi?

Ese harenganywa abamubyaye?

Harenganywa se abamureze?

Cyangwa ni nyir’ubwite?

Ese ryaba ari ikosa ry’uko ababyeyi batamufashije kuba umuntu nyawe ukwiye muri sosiyete, cyangwa ni uko we yahisemo kubaho atyo?

Ibi bibazo mpora mbyibaza. Hari ibitabo byinshi bifasha abantu guhinduka mu myitwarire, ariko se iyo umuntu ahisemo kutabisoma, agahitamo kwiberaho ubuzima bwe we yumva yifuza bw’imyitwarire ya kimuntu idatana no guhora mu mvururu n’abandi, guhora mu makimbirane, ubusinzi, kutaba umwizerwa n’izindi ngeso mbi, aho naho twarenganya ababyeyi? Tukiri bato, imvugo ivuga ngo “umugabo abyara imbwa; imbwa ikabyara umugabo” ababyeyi bakundaga kutubwira yatumaga nibaza niba kugira ngo umuntu azabe umugabo bisaba ko avuka ku babyeyi babi (b’imbwa) cyangwa se niba uramutse uvutse ku babyeyi babi ari bwo uba ufite amahirwe menshi yo kuzavamo umugabo. Ariko nyuma naje kumva ko iyi mvugo yaba ahubwo inumvikanisha ko ababyeyi bawe batagombye kukubera urwitwazo. Ko ushobora kuvuka ku babyeyi beza ariko ukazavamo imbwa, bityo rubanda rugaheraho ruvuga ngo burya koko “umugabo abyara imbwa”. Cyangwa se wavamo umugabo nyamara ukomoka ku mugabo-mbwa, rubanda rukavuga ko burya “imbwa ibyara umugabo”. Ahubwo uramutse unavutse ku babyeyi babi, ukambwirwa iyi mvugo, wagombye kuyibonamo imbarutso yo guharanira kutaba nk’ababyeyi uzirikana ko “imbwa ishobora kubyara umugabo”. Uramutse uvutse ku babyeyi beza nabwo ukumva iyi mvugo; nkeka ko ababyeyi bataba bakubwira ngo kuko uvuka ku babyeyi beza uzabe imbwa, ahubwo ko baba bagucira amarenga ko nubwo waba uvuka ku babyeyi beza byashoboka ko uramutse witwaye nabi wowe ushobora kuzaba imbwa, bityo bakakuwira ibi bagira ngo baguhe isomo ko ugomba kwitwararika ukazaba umugabo hato batazajya bakugenuriraho ngo “umugabo abyara imbwa”.

Ku bya ya myitwarire mibi, kabone n’iyo waba uvuka ku babyeyi babi gute, ntibyakagombye kukubera urwitwazo; kuko nyuma ya byose nawe ugeraho ugakura, “ubwanwa bugasimbura ubwana”, ugacutswa, ugatangira kujya wiyambika, ugafata ubuzima bwawe mu biganza byawe, ukaba ari wowe ugena uko bugenda, aho bwerekeza, ukamenya nawe urugero utanga mu bandi n’umurage uzagasigira abawe.

Ahubwo mbona kuvuka ku babyeyi babi, mu bundi buryo byagombye kugutera izindi mbaraga zirushijeho zo kwitandukanya uko ushoboye kose n’imyitwarire mibi iyo ari yo yose, kugira ngo utazaba nkabo. Bisaba imbaraga, ariko birashoboka. Kuva kuri Condoleeza Rice, Oprah Winefrey, Tony Robins n’abandi bari mu ngero nziza z’abantu bafatwa nk’ab’ibyitegererezo mu ngeri zinyuranye nyamara baravukiye bagakurira mu buzima bubi, ariko ibyo ntibibabere imbogamizi, ahubwo bikabatera izindi mbaraga zidasanzwe zo kuhivana no gufata icyerekezo nyacyo mu buzima bwabo. Hari n’abandi bavutse ku babyeyi twakwita abagabo, nabo bakaba abagabo; abo ni benshi cyane, uhereye kuri Donald Trump, umuhanzi Drake, Angelina Jolie, Enrique Iglesias, Miley Cyrus n’abandi.


MUNTU

Muntu agizwe n’ibice bitatu; umubiri, umutima (cg ubwonko) n’umutimanama (cg roho). Umubiri ugenga iby’inyuma ari nabyo abantu babona. Umubiri ukora ibyo ubwonko buhubwiye gukora. Umubiri uravukanwa, ugakura bitewe n’uko Imana yabigennye. Gusa rimwe na rimwe ushobora kugira ibyo uwuhinduraho bitewe n’ibyo urya, ibyo uwusiga, ibyo uwukoresha n’ibindi. Ariko muri rusange ugenwa muntu akivuka, ukagenda wisanisha n’ibiriho n’uko muntu abayeho. Umutima wo cyangwa se ubwenge bufite ibice bibiri ari byo subconscious na conscious. Umutimanama wo ari wo Roho ni wo ugenga igice kinini. === iyo muntu afite ibi byombi bikora umujya umwe mu rujyan’uruza no mu bwumvikane kandi bikora mu ruhererekane rwiza muntu yitwa ‘Umuntu nya-muntu’, ari we ushimwa kandi utegura imigambi y’uko azabaho n’ibyo azakora agaharanira kubikora. Bene uyu abaho uko yabigennye bitari uko abandi babigennye. Niba umututse, muri we amenya ko ikibazo gifite wowe kidafite we; bityo ntibigire icyo bimuhinduraho, ahubwo agahitamo kwishima imbere muri we, kuko iyo umukoreye ikibi bikangura ibyiyumvo bye, akarushaho kubaho yitwararika amenya ko ari we ubwe ugenga ibyishimo bye, nta wundi wundi umugenga. Iyo muntu afite ibice bibiri bikora neza, kimwe gikora nabi, nibwo umuntu yitwa umuntu mubi (-) cyangwa se mwiza (+).

Iyo umutimanama wa muntu ukora neza, muntu bamwita –mwiza; bakamwita ya magambo yose y’uko yitwara neza mu bandi, amwe y’umuntu ushimwa muri rubanda. Umunyarugwiro, umunyamahoro, umuhanga, umunyarukundo, mutimamwiza, umuhoranabyishimo, umukire, witonda, usenga, n’ibindi. Gusa iyo ibice bibiri bikora neza, kimwe cya roho gikora nabi, wa muntu noneho nibwo bamwita umuntu mubi. Iyi mubi nanone ivuganwa ibikorwa bye bigaragaza ububi bwe. Nuko muntu akitwa umugome, umunyabyaha, w’umwicanyi, umunebwe, indangare, ikivume, imbwa, umuhemu, umunyangeso mbi, iteshamutwe, gashuhe, rwivanga, ugira umunwa, kaboko, maringaringa, rubebe, umukene, ikirara, umusinzi, umuhubutsi n’ibindi. ====

Akenshi abantu twita ku gukosora ibyo tubona inyuma kuri twe nyamara tukibagirwa ibindi bice by’imbere tutabona. Twuhagira igishushungwe cy’inyuma tukibagirwa kuhagira roho zacu z’imbere, tugasiga amavuta ahumura uruhu, tukibagirwa gusiga roho. Nk’uko ari byiza kwisuzumisha indwara tutabona, tukamenya uko n’umubiri wacu w’imbere uhagaze, twagombye no kubikora tukisuzuma abo turi bo imbere mu buryo buhoraho, tugahorana isuku muri twe. Niba numva byaba byiza menye niba nta kanseri mfite cyangwa se ko ntayo nzarwara mu gihe kiri imbere nkumva bimpumuriza, kuki ntakumva ko nagombye no guhora nisuzuma mo imbere naho nkamenya ko nta cyorezo nari kuzahura nacyo nagombye gutangira kuvura ntararemba. Niba waba utari kuribwa ariko ugafata umwanzuro wo kwikingira mbere, ukamenya ko ugomba gufata ubwishingizi bwo kuzivuza amenyo nuramuka uyarwaye, ugahitamo ubwishingizi bw’amenyi kuko uzi ko akora akazi gakomeye cyane mu mibereho ya muntu kandi ko uyarwaye yakurya cyane, ugahitamo kwisuzumisha umutima ngo umenye ko ntawo uzarwara vuba, ugahitamo kwisuzumisha ko nta SIDA wanduye igihe cyose wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu utizeye bityo ngo utangire gufata imiti hakiri kare; ni kuki roho yo tutafata igihe ngo nayo tuyivuze? Uyu mwanya wo kwisuzuma murumva ko twagombye kuwuvata, kandi tukawuha agaciro nk’uko tugaha izindi ngingo z’umubiri tubona. Uwamenya ko 95% by’uko twitwara buri munsi biva mu gice cy’ubwonko cya subconscious; akamenya ko byinshi mu byo dukora byikora kuko bigengwa n’akamenyero, n’ubuzima bwa buri munsi tubamo; naho 5% ari byo gusa dukora dutekerejeho, bigengwa na conscious mind, yahindura akajya asuzuma uwo ari we mo imbere akagena uburyo bwo kubaho. Tuzirikanye ko 75% by’ibiva muri subcounscious mind – by’ibijya muri subcounscience mind – ari ibitekerezo biduca intege, ibitubabaza, ibiterwa na influence twavanye mu bandi (environment-entourage-company – pple we are associated with), negativity; yakumva ko ubwonko bwacu bukeneye kugenerwa umwanya uhagije wo gusuzumwa, no kubungabungwa ngo tuburinde tunabwiteho mu buryo buhoraho.

Twakagombye guhora twisuzuma tukamenya ko imyanya tutabona y’imbere yose y’abo turi bo nyabyo nayo iri amahoro. Ni nabyiza kandi kwisuzumisha muri roho, tukanakora imyitozo ya roho yo kugira ngo uko umubiri wacu abantu babona duhora twifuza ko imera neza na roho yacu tuyisukure cyane bityo idufashe gutuma abantu batwita umuntu nyamuntu.

Iyo wibagiwe iki gice gikomeye cya roho, usanga uri wa muntu sosiyete izi, ibona witwara neza, ikunda kubera wenda ibikorwa runaka byiza ukora ariko nyuma ugakora amahitamo agoranye kwemera, njye nakwita mabi, nuko abantu bagasigara bavuga bati ‘ese burya na kanaka yakora ibi?’ bakavuga bati ‘ni ukumubona agenda gusa’ cyangwa se bati ‘burya muntu ni mugari’ ibi byose biba bisobanura ko batabashije kwiyumvisha uko ibyo ukora n’uwo wagaragaraga inyuma ko uri we bihura. Baba batabasha gusobanukirwa n’uko ukora ibyo, kuko baba batabona uko wowe w’imbere umeze, ko wowe w’imbere wagwingiye cyangwa warwaye ukaba urembye, cyanwa se yewe imbere waranapfuye hasigaye hagenda igishushusngwe, ibyo ukora bisobanura uwo uri we w’imbere. Niyo mpamvu burya abantu biyahura, akenshi ni uko muri bo b’imbere baba baramaze gupfa bityo ntibabashe kubona igisobanuro n’imbaraga byo gukomeza kubaho, barishaka bakibura, bakiyahura.  Kandi koko nibyo ntiwakomeza kubaho inyuma gusa imbere warapfuye.

Uba wamaze gupfa.

Hari uburyo bwinshi bwagufasha gukora imyitozo y’imbere muri wowe; harimo gusenga cyane, kwitekerezaho byimbitse (meditation), gusoma ibitabo byinshi bivuga ku mibanire ya muntu n’abandi, kwitoza imico myiza, gukunda, kwiga koroherana, kwiga kubabarira no kubana neza n’abandi, kureka imico mibi n’ingeso zose mbi, kwiga, kwitoza no gutangira kubaho mu mico myiza, guhorana umuco wo kwigenzura binyuze mu kwandika uko umunsi wawe wagenze no gutegura umunsi w’ejo, kwicisha bugufi, kubaho mu buzima bufite icyerekezo, gutegura ejo hawe hazaza mbere ukiyemeza kubaho uko wabyiyemeje nta wundi ugenga ubuzima bwawe, guhorana ikaye wandikamo ibyifuzo byawe n’intego zawe kd ugakurikiza ubuzim bwo kubaho gusa ugendeye ku byo wanditse utagendeye ku bindi bigusubiza inyuma, kugenzura inshuti zawe ukazishungura ugahitamo inshuti nyazo zihuje n’uwo wifuza kuba we, kutemera kubaho mu mateka y’ibyashize ahubwo ukiyemeza kubaho mu wo wiyemeje kuba we, kubaho ubuzima bufite intego n;icyerekezo n’intumbero.

Bavuze ko ntacyo uri cyo, ntacyo uba uri cyo koko?
Mujya mubona ukuntu iyo umuntu akubwiye nabi bikubabaza ukumva bigukorogoshoye mu bwonko? 
Wenda nk’iyo umuntu wizera akubwiye ngo wowe uri imbwa cyangwa ngo uzaba imbwa, ngo wowe ntacyo uzigezaho; ukuntu bikubabaza rimwe na rimwe ugatangira kwisuzuma ngo urebe niba koko ibyo akubwiye bitaba ari ukuri. Hari ubwo rero abikubwira wenda bishingiye ku mpamvu, nk’iy’uko hari nk’akazi wahawe gukora ariko ntugakore uko bikwiye. Bityo ukaba wagendera kuri ibyo ukumva koko ko ibyo akubwiye ari byo, bikagutera kubabara no kwicuza mu mutima wawe. 
Burya rero ntiwagombye kubabara mu mutima ugendeye ku byo undi muntu akuvuzeho, kuko undi muntu ibyo akuvuzeho kabone n’iyo byaba bifitanye isano n’ibyabaye ntibisobanuye uwo uri we muri wowe. Dufatiye kuri uru rugero, niba akazi runaka kakunaniye kugakora ntibisobanuye ko uzaba imbwa; niba akazi kakunaniye ntibisobanuye ko udashoboye, ntibisobanuye ko akazi kose kabaho kakunanira. Bisobanuye nyine ko ko ako kazi gusa kakunaniye muri uwo mwanya, ariko wifitemo imbaraga zo gukora kandi bitewe n’imbaraga zikurimo ntuzaba imbwa nk’uko abikeka.
“Buri wese ni umuhanga (a genious)”, niko Albert Einstein avuga. Akongeraho ati “Ariko uramutse ugennye ugennye ubuhanga bw’ifi ugendeye ku bushobozi bwabyo bwo kurira igiti, iyo fi yazabaho ubuzima bwayo bwose ikeka ko nta bwenge igira”. Ni kenshi twese tujya twumva rimwe na rimwe ntacyo turi cyo, ko ntacyo dushoboye mu buzima; wenda ahari kubera gusa ko twatsinzwe mu ishuri, cyangwa se turi mu bihe bigoye mu buzima, abatubona bakabikurizaho bavuga ko turi abaswa, ko turi ibigoryi, ko ntacyo turi cyo.
Uri ifi, kuki abantu bashaka kukwuriza igiti?
N’ubwenge bwacu bwacu rimwe na rimwe hari igihe bushaka gukora ibi. Uhuye n’ikibazo, ushobora kwisuzuma ukibonamo imbaraga zindi zo gutangira bundi bushya, cyangwa se niba hari ubumenyi ubura ukunguka imbaraga zindi zo gusubira mu ishuri ukiga ukiyungura ubumenyi, ukanonosora ibyo ubura. Mu gihe ugize ibibazo runaka bigutera kwitekerezaho byagombye kukongerera izindi mbaraga bikaguha ikindi cyerekezo, bikagufasha gufata izindi ngamba nshya zo kubaho, ukazamura urwego rw’uwo bagufataho ukajya ku rundi rwego. N’iyo waba watsinzwe uyu munsi ntibisobanuye ko uri umuswa, nta n’uwagombye kubigenderaho akwita umuswa, ahubwo bisobanuye gusa ko uri mu gihe cyo kwisuzuma ukongera imbaraga aho zikenewe. Ese ni nde ugomba gushyiraho urwego rw’abo tugomba kuba bo? Ni nde ugomba kwemeza ko turi imbwa mu buzima bwacu? Ntiwagombye no guha umwanya umuntu wumva ko gutsikira by’isegonda, by’isaha, by’umunsi, by’umwaka cyangwa by’igihe runaka cyashize cyangwa se kutagirira ubushobozi ikintu runaka bisobanura uwo uri we. Oya. Umuntu nicyo kiremwa ku Isi gifite imbaraga zitagira iherezo, twifitemo ububasha bw’indahangarwa muri twe ku buryo nta wundi wagombye kwemeza ibyo turi byo wundi utari twe. Bityo twiha umurongo twe twumva twifuza kugeraho, umurongo w’uwo twe muri twe twumva turi we, kandi tugakora duharanira kugaragaza koko uwo turi we.
Waba ahubwo uzi niba uri kurira igiti kandi uri ifi? Ngiki ikibazo cy’ingenzi wagombye kuba uri kwibaza. Waba ufite cyerekezo ki mu buzima bwawe? Waba ukora intambwe zingahe buri munsi kugira ngo ugere ku cyerekezo wihaye cyangwa wumva wifuza kugeraho? 
Ubwo nari ngiye kurangiza amashuri nagiye kwimenyereza umwuga, nuko umuyobozi wa radiyo nari ngiye kwimenyerezaho umwuga arambwira ati “Mu buzima wagombye kumenya intego y’ubuzima bwawe. Urugero nko mu mwuga w’itangazamakuru niba wifuza gukorera Radiyo Mpuzamahanga, ukaba ubizi, ukabyandika uti ‘mu myaka itanu nzakorera Radiyo mpuzamahanga.’ Bityo niba uzi ko mu myaka itanu uzakorera Radiyo Mpuzamahanga ukaba ugomba kubiharanira. Mu kubiharanira urabisuzuma ukareba igikenewe kugira ngo uzahagere. Nuko ukabona ko kugira ngo mu myaka itanu uzabe uri kuri Radiyo Mpuzamahanga nibura mu myaka itatu iri imbere ugomba kuba uri mu banyamakuru ba mbere beza mu gihugu; wabimenya ukabona ko ugomba kubiharanira; bityo ko mu mwaka umwe nabwo ugomba kuba ukorera imwe mu maradiyo akomeye mu gihugu, ubwo ko mu kwezi kumwe ugomba gukora inkuru wenda nk’eshatu; bityo ko mu cyumweru ugomba gukora inkuru nk’eshanu; bityo ko ku munsi wagombye kuba ufite ibitekerezo nka bibiri byakorwamo inkuru nziza kurusha izindi, gutyo gutyo kugeza ku kantu gakenewe ka nyuma.” 
Yambwiye ko uko ugenda ubona ibisabwa byose, ugera aho ugasanga ko nta mwanya na muto ugomba guta. Ugasanga ko ugomba gukora cyane kurusha abandi bose kugira ngo ibyo wiyemeje uzabigere. Ibi bikagufasha gutandukana n’ibindi byakurangaza ibyo ari byo byose, kuko biba binyuranyije n’ibyo wowe wiyemeje. Ntiwaba uri ifi ngo ube uri mu bari guhanganira kurira ibiti. 
Nk’ifi, wagombye ahubwo kuba iri mu mazi woga. 
Niba utari mu mazi, wagombye guhagarika ibyo urimo byo gushaka kurira ibiti, ugatangira gushaka amazi, ukoga. Wimara umwanya wawe mu kurira igiti, ubuzima bwawe bwose wazarinda ubumara, ugapfa hose bavuga ko habayeho umuntu witwa wowe utari ufite icyo azi, kandi ari uko wabayeho urwana no kurira igiti uri ifi.
Ends-



Richard Irakoze quotes

·      Ntiwatekereza igisubizo cy’ikibazo utarahura nacyo; igihe duhuye n’ibihe bigoye mu buzima, niwo mwanya mwiza wo gutekereza ku bisubizo bidufasha guhindura ubuzima – Richard Irakoze

·      Mu bihe bibi niwo mwanya mwiza wo gutekereza neza – Richard Irakoze

·      Ikibazo uhuye nacyo wagombye kugikemura ugifatira umwanzuro wo kutazongera guhura nacyo ukundi – Richard Irakoze

·      Mu byo uhura nabyo wiyemeje kujya ushyira imbaraga ku byiza ibibi bihinduka ubusa – Richard Irakoze

·      Imana yaduhaye ubushobozi bwo kurema; igihe tuvuze ijambo tuba turemye – Richard Irakoze

·      Turi ibiremwa bifite ubushobozi butangaje; ibiremwa bishobora kurema – Richard Irakoze

·      Twifitemo imigisha iva mu ijuru, dufite umumalayika udukingira; yadusabye gusa kudahemuka no kudacumura ukundi, ubundi tugafungura amayira ye! – Richard Irakoze

·      Kwishima kwawe ntibyagombye guturuka ku wundi muntu, bigomba guturuka kuri wowe ubwawe kuko nta yindi mpamvu yindi idasanzwe dukeneye ngo twishime; nk’uko tugomba kunywa amazi nta yindi mpamvu yindi kuko ari meza ku muburi ni nako tugomba kwishima nta yindi mpamvu yindi kuko turiho kandi twiyemeje kwishima. – Richard Irakoze

·      Ibibi byose twahura nabyo nta cyapfa kutubuza kwishima, ese ni iki cyatubuza kunywa amazi? Ntitwagira umwuma se tutayanyweye?– tutishimye imbere muri twe tugira umwuma, kuko kwishima  isoko y’amarangamutima n’imyitwarire byacu. Ushobora kudapfa, kuko inyuma uba ukiriho ugenda, ariko mo imbere uri aharindimuka. – Richard Irakoze

·      Ni kuki kuri televiziyo hajemo ikiganiro udashaka uhindura ukajya ku yindi shene, ariko wahura n’ibitekerezo bibi ho ntumenye ko ugomba guhindura ikigutera ibyo bitekerezo bibi? – Richard Irakoze

·      Muri Amerika hari amahirwe menshi, abantu bakora igihe kirekire bakabona amafaranga menshi, bakagera ku bintu byinshi bifuza. Nibwo ubona neza ubushobozi bw’umuntu. Ikintu wakoraga nko mu minota 40 cyangwa isaha, ubona ko ufite ubushobozi bwo kuba wagikora mu minota nka 15 cyangwa 20. Ubona ko ufite ubushobozi bwo kuba wavamo ba wowe benshi. Nibwo ubona ko koko hari umwanya ushobora kuba warataga utabizi. Nibwo ubona ariko ko iyo ubasha kubaho muri bike, ubasha kubaho mu buzima bugoye bikworohera cyane kubaho ubuzima bwose, no kwishimira iterambere rito iryo ari ryo ryose wageraho. Nibwo amaso yawe ahumuka ukabona amahirwe abandi bafite ariko bafata nk’ibintu bisanzwe kuri bo. Nibwo wiyemeza gukoresha buri rugingo rwawe rwose ukiyemeza guharanira guhindura ubuzima bwawe, ukabyaza umusaruro buri mahirwe yose ubonye. Bigutera imbaraga zo kwishimira ko Imana yagufashishe kuva kure ukagera aho ugeze. – Richard Irakoze

·      Niwizihiza iminsi mikuru ya Noheri, Ubunane, ThanksGiving Pasika n’iyindi n’abawe uzaba ufite impamvu zirenga 1000 zo kwishima. Nugera igihe utizihiza iminsi mikuru ya Noheri, Ubunane na ThanksGiving hamwe n’abawe uzishime kuko uzaba ufite ikintu gihambaye uri gutegura. – Richard Irakoze

·      Uwarekera aho kwifuza akanyurwa n’uko ari ubu; niko kubaho. – Richard Irakoze

·      Ntabwo ubuzima bwacu bwagombye kugengwa n’ibidukikije ngo kwishima kwacu guturuke ku byo tutizeye uko bigenda kuko nta na rimwe bishobora guhora bigenda uko ubyifuza 100%. Iyo bitagenze uko ubyifuza ntibyagombye kutubuza kwishima kuko kwishima kwacu kuva imbere muri twe, kuva kuri twe ntikuva ku bandi. – Richard Irakoze

·      Uhuye n’ibibazo 1000 uba ubonye amasomo 1000 yagakwiye kugufasha. – Richard Irakoze

·      Igihe kimwe kontra y’akazi keza nari mfite yararangiye nsigara nta kazi; icyo gihe naribazaga nti bigiye kugenda bite? Namaze amezi 6 nta kazi mbyuka nkicara mu cyumba ngasoma ibitabo nkarya nkaryama. Nari nzi ko bindangiranye, ariko nibwo nasomye igitabo Rich Dad, Poor Dad cyahinduye ibitekerezo byanjye ninjira mu nzira yamfashije guhindura ubuzima bwanjye. Ndishimira ko ako kazi karangiye kuko ahari inzira natangiye uwo munsi ntari kuzapfa nyimenye. Ubu mbayeho ubuzima nifuza bwiza ntakerezaga ko nagira nyuma yo kubura akazi. – Richard Irakoze

·      Nkigera muri Amerika umuntu umwe mu bo twaganiriye mbere witwa Dan Jackson yarambwiye ati “Muri Amerika ibintu byose birahari, nubaza umuntu uti ndifuza iki akakubwira ko kitabaho cg ko kidashoboka uzamwihorere ugende ubaze undi kugeza ukibonye. Uzatungurwa no gusanga uvuga ko kidahari ari uko wenda we atazi ko kibaho, bityo agatinya kubikubwira ngo utamuseka”, yongeraho ati “ujye uruhuka ari uko ubonye icyo wifuza cyose kuko burya kiba gihari---icyo wifuza cyose!.” ibyo byanteye imbaraga nyinshi. – Richard Irakoze

·      Kuki twishima (gushima agaheri)? Uko bigenda mu bwonko kugira ngo umuntu yishime aho aribwa; akenshi ni uko tuba turi uncounscious… uko wareka ingeso yo kurya inzara, kwikora ku mazuru kenshi n’utundi nk’utwo; wagerageza kuba conscious igihe cyose. - Richard Irakoze

·      Nta kibazo nabonye mu kunywa inzoga, icyiza nazibuzemo ni uko zitampuza n’abazima nifuza. Kutazinywa nabyo bigatuma izo ‘nshuti zawe’ zikwita ikigwari, bikagusunikira ku kugumana nabo. – Richard Irakoze

·      Dufite inshingano zo gutegura mbere ubuzima bwacu tukamenya neza icyerekezo nyacyo twifuza ko bujyamo kuko ni twe twihitiramo icyerekezo, iyo tutabikoze butujyana aho bwishakiye; ntibyumvikana ukuntu mbere yo gufata urugendo urutegura ugateganya uko uzagerayo, ibyo uzakora n’uko uzagaruka ariko ubuzima bwawe bwo ntubashe kubufatira umwanya ngo nabwo ubutegurire uko uzabubamo ibyo uzabukoramo n’uko nyuma yo kubaho kwawe uzasigara uvugwa ahubwo ugahitamo kujya ubaho utazi uko buri bwire n’uko buri bucye. Ese ni gute waba ugenda n’indege uri mu kirere ugakora impanuka n’imodoka iri kugendera ku butaka? Ntibishoboka kuko byombi ntaho byahurira. Ese waba wicaye mu rusengero uri gusenga nuko abantu bakaza kuvuga ngo warohamye mu Nyanja? Byashoboka se bite? Kugira ngo urohame bisaba ngo ube uri mu mazi cyangwa hafi yayo. – Richard Irakoze

·      Uri mu gihugu bakavuga ngo hateyemo intambara wenda wowe uri nk’Umunyamahanga byaba byiza uhunze, kuko nyine ahantu uri nta mutekano uhari. Biroroshye ko umuntu ufitanye imvururu n’undi nawe yakugeraho akakwica cyangwa akagukomeretsa. Bityo ubuzima bwawe byaba byiza ubuhungishije ukabujyana ahandi hari umutekano wizewe. – Richard Irakoze

·      Natunguwe no gusanga abandi bantu bazi, njye ntazi. Byanteye inyota yo gukomeza gusoma no gushakisha. Mu gushakisha, urushaho kwagura inyota yo gukomeza kumenya, no gusangira n’abandi ibyo bazi. Nakekaga ko nzasanga abantu ahari bavuguruzanya cyangwa se batanga ubumenyi mu buryo butandukanye, ariko naje gusanga byinshi mu byo bavuga bihura, bityo kwihatira kumenya nibura iby’ibanze uba uteye intambwe ikomeye, kuko uba unganyije ubumenyi n’abandi bantu benshi, ikiba gisigaye ni ukubaho wifashisha ubwo bumenyi mu guhindura ubuzima bwawe bukaba bwiza kurushaho. – Richard Irakoze

·      Ibyo wowe utazi ntiwakagombye gugakeka ko bitabaho, ahubwo ibyo usanze utazi byakagombye kugutera inyota yo guhora ushakisha bityo ukamenyeraho n’ibindi utari uzi ko utazi. Ni amahirwe nibura kuba umenye ko hari ibyo utazi, bikaba amahirwe kurushaho umenye ibyo utari uzi. Ni ibyago bikomeye kutamenya ko hari ibyo utazi, iyo utazi ko utazi, nta mbaraga na nke wagira zo guhaguruka ngo ushake. – Richard Irakoze

·      Byaba bitangaje ko wanyura mu bihe bibi, ukabivamo ugakomeza kuba uwo wari we – Richard Irakoze



Richard Irakoze

Saturday, 23 March 2019

Abayislam 22 bagizwe abere ku byaha baregwaga by’iterabwoba(yavuguruwe)


  • 22 bagizwe abere ku byaha baregwaga byose
  • 3 bahamijwe kubana n’umwana nk’umugore n’umugabo bahanishwa amezi 6 n’amande 200,000 by’amafaranya y’u Rwanda
  • 15 bahamijwe ibyaha bakatiwe imyaka 5 buri umwe.
Kuva isaa yine n’igice za mugitondo kugeza saa moya n’iminota icumi urukiko rukuru urugereko rwihariye ruburanisha imanza zambukiranya imipaka rukorera i Nyanza rwasomye urubanza rwari rumaze gusubikwa kabiri kose ku mpamvu z’ubunini bw’uru rubanza.
Umucamanza yatangiye agaragaza uko abaregwa n’ubushinjacyaha baburanye ndetse n’ibimenyetso bagiye bashingiraho, anagaragaza ingingo zamategeko bagiye bashingiraho.
Inshuti n’imiryango y’abaregwa  ntabwo yari yitabiye cyane kubera ko hari abibazaga ko rwongera gusubikwa, nk’ibisanzwe umutekano wari wakajijwe bihagije, warindwaga na Polisi ndetse n’abacungagereza.
Bigeze saa sita n’igice z’amanywa, umucamanza yatanze akaruhuko ko kugorora amaguru kw’abafungwa ndetse no kujya mu bwiherero, bagarauka bakomeza kubwirwa uko imiburanishirize yagenze.
Icyemezo cy’urukiko cyari gitegerejwe na benshi cyatangiye kugaragara ubwo umucamanza yagaragazaga icyo urukiko ruvuga rugendeye ku matgeko aho yatangiye guca amarenga y’uburyo ibihano biri bimeze, aho abakuarikiranaga urubanza batangiye gucika intege abandi bishimira ibyo bari kumvana abacamanza.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo umucamanza yatangiye kuvuga ibihano urukiko rwageneye abaregwa aho rwatangiriye ku bahamwa n’icyaha aho rwemeje ko Nzahaya Muddy na Nsengiyumva Abdarahman Ismail bahamwa n’icyaha cyo  kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba, nicyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba bahanwa n’igifungo cy’imyaka 10 kuri buri umwe.
Abandi bakatiwe imyaka 5 ni abahamwe n’icyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, aba bakaba ari Fundi Salim alias BABOU-G, Kamanzi Ally, Byumvuhore Faraj, Murwanashyaka Shaffy Asuman, Gakwisi Abdul Malik, Mugabo Janvier Sulaiman, Tuyizere Yunusu alias Ustadh, Uwitonze Hamimu, Nshimiyumuremyi Abubakar, Mubirigi Karim Jaffar, Mukayisire Pamela Maruwa, Uwamahoro Zawadi na Zayana Morisho.
Umucamanza kandi yahamije icyaha abaregwa batatu kubana n’umwana nk’umugore n’umugabo aribo Mucyo Abubakar, Habimana Amza na Serugendo Juma bakatirwa igifungo cy’amezi atandatu n’amande y’ibihumbi 200, ariko rubahanaguraho icyaha cyo kurwanya ububasha bw’amategeko ndetse n’ibindi byaha bine baregwaga.
Urukiko kandi rukaba rwagize abere ku byaha abaregwa 22 baregwaga bityo rutegeka ko bahita barekurwa,   abo ni Mussa Ally Nizar, Kimenyi Ali alias Gatete, Muhirwa Joseph Yusufu, Sheikh Ndabishoboye Ally, Sheikh Habimana Yassin, Rubangisa Antoine Sulaiman, Kayiranga Jean Marie Vianney Yahaya, Kalisa Seif, Maniraguha Hamza Babou, Ndikumana Issa, Ngabonziza Abubakar Jean Claude, Umuringa Moreen Latif, Ngabonziza shema Hassan,Kubwimana Said Mathiew, Murwanashyaka Hassan Babou, Hatibu Ramadhan, Hategekimana Ramadhan, Ndizihiwe Manisur, Dukundimana Ramadhan,Nsanzumuhire Jean Claude, Ntigurirwa Omar na Manirafasha Asuman.
Uru rubanza nirwo rwa mbere rubaye ruburanishije abantu benshi, rukaba urwa mbere ruburanishije abregwa iterabwoba 40 ku butaka bw’u Rwanda.

Tuesday, 28 November 2017

Meet Gatarira, a PhD academician who dreams big in music


Pierre Cobes Gatarira. He is pursuing PhD in plant breeding at University of Ibadan, Nigeria.
He completed his Bachelors’ studies at UR, former Umutara Polytechnic, In Agriculture, and then Masters in agronomy at Annamalai University in India.

He started music at High School at Petit Seminaire Zaza, but could not hold as he was busy with studies from Rwanda, India to Nigeria until he now thinks it is his right time to awake his talent.

Gatarira now has one song to his name, and is relished to carry on releasing more tracks consistently.

“I now want to give music more time and start producing a lot of quality songs,” he said.

He is now in contact with one of the Nigerian Music Studios working on a new English track which is going out this November as he does all these while off from studies.

“I am trying to promote both academic research and music; I have seen that music can also promote music”


Gatarira is studying in the country which is home to a number of big music stars at the international scene, and one would wonder if he used that opportunity to approach them for music collaborations.

He reveals he tries his best to convince them and he, for instance, is in talks with one of them to work on his music project getting released this month (November).

“I am planning to produce my song in Men Music Group, and, hopefully, Tekno will be one of my producers and he will sing in that song as well”



“I will try to approach the likes of Kiss Daniel, Tekno and many more [in my future projects]. We are often close, but not much”

Did he [Tekno] confirm already?

 I cannot say yes or not, but I will let you know after shooting the video of my new track. Featuring in the song is now 50/50 (per cent).

What are your future plans in music? How far are you dreaming to reach and what gives you motivation that you will reach there?

I cannot predict my future but my dream is to take my music to a higher level. I also want to own my own music studio thanks to which I can have many more songs to my name. It can also help me promote future artists, especially young talents.

What kind of music do you compose?

 I would like to produce more love music, in RnB and Afro Beat styles, because they can promote love. You know that without love, this world is nothing, no happiness, no business and no marriage. I think love music contributes a lot in building good relationships between people in the community.



Sunday, 26 November 2017

Mighty Popo on his experience at Morocco music festival


Award-winning Rwandan musician, Mighty Popo has just returned from Morocco, where he took part in the annual Visa for Music Festival held in Rabat.

The four-day music extravaganza attracted 1200 music professionals from 85 countries across Africa and the Middle East from November 22 to 25.

Mighty Popo is the founder and organiser of KigaliUp Music Festival. He was invited to share his experience on how festivals are organised in Rwanda, and how to make them successful in the music business.

The event focused on sharing experiences on how festivals are organised across Africa, music production for the promotion of artists and the networking among artists and other key stakeholders.
 In an interview, Mighty Popo told The New Times that it was a great honor and privilege to share his experience at the Visa for Music Festival adding that he also learnt a lot from his counterparts from across the globe.

“I promoted KigaliUp with the aim of attracting more participants to attend future editions in Kigali. The festival was also an opportunity for me to learn from others. I also used the event to get tips on how best I can organise our festival to make it more interesting,” he explained.

The festival was attended by over 15000 revelers - Photo by William Farrington

The event offers opportunities for cultural exchange and networking between musicians, agents, recording companies, artistic directors, cultural organisations, media, trainers and others involved in music in Africa and the Middle East.

Mighty Popo noted that East African music is progressing and has potential to penetrate a bigger market in Maghreb and Middle East through Visa for Music Festival.

The festival was graced by a number of big names in music like, RFI 2015 Prix Decouverte winner Elida Almeida, Sony Musicre and José Da Silva, among others.

The musical event also featured numerous cultural activities, such as honorary ceremonies, seminars, workshops and training courses, meetings and a cultural expo.

The fourth edition of Visa for Music, also known as VFM, was organised in collaboration with the Moroccan Ministry of Culture and the Hiba Foundation.

Artistes take to the stage during this highly successful Visa for Music Festival that concluded on Saturday in Rabat, Morocco Photo by Hamza Mehimdate

Tuesday, 14 March 2017

Imanza Leta y’u Rwanda iregwamo mu Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu

Imanza ziri muri uru rukiko ziregwamo Leta y’u Rwanda ni izi zikurikira:
1. App. No. 002/2014 – Faustin Uwintije v. Republic of Rwanda

Faustin Uwintije, w’imyaka 53, yareze Leta y’u Rwanda agaragaza ko yakomeje kugirana na Leta ibibazo bya politiki n’iyobokamana kuva mu 1966. Uyu agaragaza ko ikirego cye kimaze imyaka irenga 3 mu rukiko rwa Afurika.

Uwintije asobanura ko kuva muri iyo myaka yose yagiye aterwa inshuro nyinshi, agafungwa mu buryo butemewe ndetse ko yagiye asimbuka n’urupfu mu bihe bitandukanye, agasaba ko hagaragaza ko uburenganzira bwe bwahohotewe. 

2. App. No. 003/2014 – Ingabire Victoire Umuhoza v. Republic of Rwanda

Ingabire Victoire Umuhoza, w’imyaka 47, agaragaza ko yavukiye ku Gisenyi, ko mu 1994 haba jenoside mu Rwanda we yari ari mu Buholandi.

Mu kirego cye, Ingabire uyobora ishyaka rya FDU Inkingi, agaragaza ko u Rwanda rutubahirije ingingo zigize amasezerano mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu. Asaba ko hasuzumwana ubushishozi urubanza rwe rwamukatiye imyaka 15 yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga.


3. App. No. 016/2015 – Kayumba Nyamwasa and Others v. Republic of Rwanda

Kayumba Nyamwasa mu kirego cye yatanze afatanyije na bagenzi be barimo Safari Stanley bagaragaza ko ari Abanyarwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo.

Baregamo Leta y’u Rwanda ko guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga byakozwe mu mwuka w’ubwoba kandi ko nta kubivuguruza kwashobokaga, bitewe n’uko ubutabera bw’igihugu butigenga kandi bamwe mu bagize inzego zabwo bari mu ishyaka riri ku butegetsi. 

Banagaragaza ko inkiko za Afurika y’Epfo zagaragaje ko gushaka kwicwa kwe byakozwe n’abantu bafitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda.

Mu kirego cyabo bavugamo ko mu Rwanda hari uburenganzira n’amategeko birengera ikiremwamuntu byakunze kutubahirizwa, hagaragazwa uko bamwe mu banyapolitiki bakomeye bagiye bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

4. App. No. 017/2015 – Kennedy Gihana and Others v. Republic of Rwanda

Iki cyo ni ikirego cyakiriwe kuwa 22 Nyakanga 2015 gitanzwe na Kayumba Nyamwasa, Kennedy Alfred Nurudiin Gihana, Bamporiki Abdallah Seif, Frank Ntwali, Safari Stanley, Dr Ettienne Mutabazi na Epimaque Ntamushobora bagaragaza ko ari abaturage b’u Rwanda.

Mu kirego cyabo berekana ko pasiporo zabo zagizwe izidafite agaciro batabimenyeshejwe.
Ibi bavuga ko byabaye ubwo bageragezaga gusaba Viza ya Amerika, ariko bakabwirwa ko Guverinoma y’u Rwanda yavanyeho pasiporo zabo, ikazishyira mu zidafite agaciro.

Muri iki kirego, bakagaragaza ko byakozwe mu buryo butemewe n’amategeko ko nabo ari Abanyarwanda nk’abandi bafite uburenganzira bwo kugira ibyangombwa by’igihugu.

Basabye uru Rukiko  rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu ko rwabemerera kuburanisha iki kirego, kugira ngo bemererwe uburenganzira bwa kiremwamuntu by’umwihariko ubwo kugira ubwisanzure bwo gutembera, ubwisanzure ku bwenegihugu, ubwisanzure ku muryango no ku murimo.

5. App. No. 022/2015 – Rutabingwa Chrysanthe v. Republic of Rwanda

Iki kirego cyakiriwe n’uru rukiko ku wa 24 Ugushyingo 2014, Rutabingwa Chrysanthe agaragaza ko yari yarahawe akazi mu buryo bwemewe n’amategeko ngo akore nk’umugenzuzi muri Leta, akagaragaza ko icyemezo cyo guhabwa aka kazi cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa 17 Nzeri 1999. 

Rutabingwa arega ahanini anenga icyemezo n° 116/PRIV/BR/RU cyamwirukanishije kimushinja amakosa akomeye, ndetse ko hari n’inyandiko zirimo amabanga ya Leta yashyize hanze.

We asaba uru Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu ko rwatesha agaciro iki cyemezo, ndetse rukagaragaza ko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, by’umwihariko bunyuranyije n’itegeko nshinga, agasaba ko uru rukiko rwamusubiza mu mirimo ya Leta yahozemo, kuko atari yakujuje imyaka 65 y’izabukuru.

6. App. No. 023/2015 – Laurent Munyandilikirwa v. Republic of Rwanda

Laurent Munyandilikirwa, muri iki kirego cye aregamo Leta y’u Rwanda. Uyu Munyandilikirwa mu kirego cye agaragaza ko ari umunyamategeko wahoze ari perezida w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda witwa LIPRODHOR. 

We avuga ko ku buyobozi bwe yakomeje kotswa igitutu na Leta y’u Rwanda, kugeza ubwo yegujwe mu buryo avuga bunyuranyije n’amategeko.

Agaragaza ko habaye inama za rwihishwa zafashe ibyemezo byo kumuvana ku buyobozi, akavuga ko ashinjwa ko yanengaga cyane Leta. Avuga ko kuwa 3 Werurwe 2014 yatangiye kugira ubwoba bw’ubuzima bwe nuko aza guhunga, ko yakomeje guterwa ubwoba ko azicwa kugeza n’ubu.

Iki kirego Munyandilikirwa yagitanze ahagarariwe na Federasiyo Mpuzamahanga iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ya FIDH hamwe n’undi muryango nawo uharanira uburenganzira bwa muntu witwa RFKHR (Robert F. Kennedy Human Rights).