Sunday 29 November 2015

Theo Bosebabire yaririmbiye mu kabari



Mu gicuku, ahagana saa munani z’ijoro (2am) kuwa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015, Bosebabireba yaririmbye “Bugacya” mu kabare k’i Nyamirambo kitwa Senderi Night.

Kera kabaye, Senderi yaje kuza kuririmba, nuko ageze hagati ahamagara umuhanzi Bosebabireba amusaba ngo aze ku rubyiniro baririmbane indirimbo bakoranye yitwa “Bugacya”.

Akivuga ibi, abantu bose bahise bahaguruka ngo barebe ko uyu Theo Bosebabireba koko yaje muri aka kabare, ngo barebe ko ari we koko uza ku rubyiniro.

Bosebabireba yahise aza, yambaye ikoti ry’umutuku imbere harimo agapira k’umukara n’ipantalo hasi y’umukara. Agihabwa mikoro nawe ngo aririmbana na Senderi abantu bamukomeye amashyi y’urufwaya batera hejuru bamwakira babyinana nawe bati,

“Hari igihe uba mu kigeragezo gikaze, abantu bakakuvuga ngo urajyahe, bakakuvuga bongorerana ngo ntibucya, ariko bugacya, bukongera bugacya, n’ejo bugacya […]!”

Baririmbanye indirimbo yose kuko wabonaga ko bayizi bayifashe mu mutwe. 

... Read More at IZUBA RIRASHE