Monday 31 August 2015

Regional awards: top achievers in East Africa power sector

On Thursday evening, the regional awards ceremony honouring top achievers in seven categories in the East African power sector took place at the inaugural East African Power Industry Awards in Nairobi.
Local power utility Kenya Electricity Generating Company (KenGen) scored a double win walking away with two awards in the renewables and generation categories.
The utility took top honours as the Clean Power regional awards' winner for its Olkaria Expansion Project. In a second win, it was awarded the Excellence in Power Generation for consistently delivering development at the Olkaria geothermal plant, which is seen as a step toward significantly lowering the cost of electricity in Kenya.
According to the regional awards' judging panel, the Olkaria Expansion Project is the “final piece in one of the largest geothermal power projects in the world making Kenya a world leader in geothermal energy.
"It will also significantly contribute to bringing down the cost of power in Kenya by directly offsetting thermal based generation," said the judges.

Lifetime achievement among the best

The regional awards' Lifetime Achievement for East Africa went to Dr Albert Butare, former Energy Minister of Rwanda.
Dr Butare’s resume includes more than 20 years of energy, water, and communication experience in Africa.
He has experience in high-level public sector policy and project development and implementation, engineering, social and economic development.
On winning the award, Butare said: “When you do what you do in Rwanda and in the region, you do it for what it is - advising the government and potential investors – you do it as the natural course of our day-to-day responsibilities.
“Looking at the other finalists, they are all fantastic and for me to be awarded as the winner I am really humbled and encouraged to continue what I am doing moving the energy sector forward.”

Regional awards' for women in power

The regional awards for Outstanding Woman in Power went to H.E. Dr Elham Mahmoud Ahmed Ibrahim, Commissioner for Infrastructure and Energy, African Union, Ethiopia who was also a finalist in the Lifetime Achievement category.
Dr Ibrahim has over 30 years of service in the energy sector including academic research, energy strategies and policies, international cooperation, technical agreements and protocols, and energy planning studies.
In April 2008, she was elected and appointed for the post of Commissioner of Infrastructure and Energy, in the African Union Commission and was re-elected in 2012 for the same post.
Dr Ibrahim said: “It [this award] has a lot of meaning for me to know that what you are doing is recognised and appreciated by your colleagues – especially [for us] in the African Union Commission.
“Sometimes it is not recognised that the AUC is working also for development. It is assumed that it is only for businesses, security and political organisations.
“I’m really happy that what we are doing is known, recognised and appreciated – also as a woman [in this sector].”

Umeme takes T&D regional award

On awarding the Ugandan power utility Umeme the regional award for T&D, the judges said: “Excellent details on past performance and how they intend to grow”.
Umeme plans to invest as much as $100 million in upgrading its network this year. Planned funding this year is part of the $440 million the company is spending between 2013 and 2018 overhauling old equipment, buying new technology and adding distribution points.

CSR initiative awarded to Airtel

The CSR Initiative award went to Airtel, Kenya for its 2014 I-Afrika biogas plant.
This small-scale biogas plant consists of a digester, in which bacteria convert animal dung into methane gas through the process of anaerobic digestion.
On awarding this project, the judges said: “The project has had a positive impact on the school it has targeted. It definitely is for the social good, is eco-friendly and required a charitable contribution from the company”.

Power transaction of the year

Sustainable Energy Fund for Africa, Jumeme Rural Power Supply Ltd, Tanzania took the final award for Power Transaction of the Year.
The Sustainable Energy Fund for Africa (SEFA) approved at the end of 2014 a $420,000 preparation grant to Jumeme. This grant is to support the development of a portfolio of independent solar-hybrid mini-grids in rural growth centres in Tanzania.

Tribert Rujugiro: le fisc rwandais veut «salir mon nom»

La Rwanda Revenue Authority, la direction des impôts au Rwanda, a publié une liste des mauvais payeurs, particuliers ou entreprises, Rwandais ou étrangers, qui doivent de l’argent à l’Etat rwandais. Nommément cité, Tribert Rujugiro s’insurge contre ce qu’il considère comme une « insulte ».
Dans cette liste figurent quelques noms connus, comme Leah Karegeya, la femme de l’opposant Patrick Karegeya, parti en exil en 2007 et décédé en décembre 2013. On trouve également Tribert Rujugiro, l’ancien financier du FPR tombé en disgrâce, qui vit lui aussi en exil. Ces taxes, il les devrait en tant propriétaire de l’UTC, un centre commercial que les autorités rwandaises ont qualifié de propriété abandonnée, et se sont appropriés depuis 2013.
Une décision que l’homme d’affaires rwandais a toujours dénoncée comme illégale. Aujourd’hui, Tribert Rujugiro ne comprend pas comment on peut, en plus, lui demander de payer des impôts. « Ce n’est pas compréhensible. UTC est un Mall [centre commercial, ndlr] qui a des recettes de 100 millions de francs rwandais par mois. Comment avec ces 100 millions n’ont-ils pas pu payer les taxes du gouvernement, et maintenant, ils rejettent tout sur moi. »

Wednesday 26 August 2015

Urban Boyz bakoze indirimbo baririmba uburanga bwa ‘Rihanna’

Itsinda rya Urban Boyz rigiye gusohora indirimbo nshya riririmba ku cyamamare mu muziki ‘Rihanna’.

Iyi ndirimbo iri gutunganywa na Producer Junior, muri studio nshya yimukiyemo ya Round Music.

Wumvise amagambo yayo kuva itangiye kugeza irangiye, Urban Boyz baba baririmba umukobwa w’uburanga bamugereranya n’iki cyamamare Rihanna, babisanisha n’ubuzima bw’i Kigali.

Mu gitero cye, Humble Jizzo arapa agira ati “Allo Rihanna, ndi i Nyamirambo njyewe uguhamagara.”
Akongera ati “Yewe no kuri Twitter mukobwa mwiza ndagukurikira, no kuri Instagram naho ndagukurikira, Rihanna Rihanna ndifuza gukora ku mubiri wawe.”

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Safi wo muri Urban Boyz yavuze ko baririmbye uyu muhanzi mu ndirimbo yabo ku bw’uko basanga guhera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho atuye kugeza i Nyamirambo aho iri tsinda rikorera umuziki abahungu benshi bamwifuza.

Yagize ati “Rihanna ni umukobwa w’umuhanzi uririmba neza ariko akagira n’uburanga; usanga rero akenshi n’iyo umuntu mwiza aciyeho abantu bavuga ngo ateye nka Rihanna, umubyeyi yabyara umwana agashaka kumwita Rihanna, natwe ubwacu turamukunda ni ukuvuga ngo umuntu wese w’uburanga abantu bamugereranya na Rihanna, nicyo dusobanuraho muri iyi ndirimbo yacu.”

Nizzo amwunganira agira ati “Tuba tubwira Rihahanna tuti ‘Rihanna ibintu biracitse hano abantu bose barakwiyitirira’.”

Iyi ndirimbo ‘Rihanna’ ya Urban Boyz barateganya kuyisohora mu minsi ya vuba, bikunze mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Tuesday 25 August 2015

Sandra Teta miliyoni 4, bwa mbere RMC yaciye amande y'amafaranga

RMC -Rwanda Media Commission- yatangaje ko urubuga IGIHE rwakoreshe imvugo zigamije gusebya Sandra Teta kandi nta bunyamwuga buri mu nkuru bamwanditseho.

Cleophas Barore, umuyobozi w’agateganyo w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura yategetse uru rubuga rwa IGIHE kwandika inkuru ivuguruza iyanditswe kuri Teta no kumwishyura miliyoni enye nk’indishyi zo kumusebya.

Iyi myanzuro yasomwe kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kanama 2015 aho uru rwego rukorera i Remera, itegeka kandi IGIHE kuyishyira mu bikorwa bitarenze tariki 09/09/2015.

RMC inenga amagambo menshi yakoreshejwe muri iriya nkuru yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi harimo; Rwubika ngohe, impumuro y’abasore ko imukurura, kumanika akagaru n’andi.

Sandra Teta yavuze ko iyi myanzuro ya RMC ntacyo ayinengaho. Ahubwo ko mu gihe icyo gitangazamakuru kitazayubahiriza aribwo yagana izindi nzira z’ubutabera.

IGIHE cyari gihagarariwe n’umwe mu bakozi bayo nabo batahise bagira icyo batangaza kuri iyi myanzuro y’uru rwego.

Source: Umuseke

Saturday 22 August 2015

How Dj Cuppy thrilled thousands in Kigali --- including Kagame's daughter

Abantu bakubise baruzura mu kabyiniro ka People Bar &Club kari Kacyiru, mu gitaramo cyateguwe na Dj Cuppy, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Kanama 2015.

Mo imbere mu kabyiniro, ntibyari byoroshye kubona uko winyagambura, kuko abantu bari buzuranyemo ari benshi begeranye cyane.

Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Ingabire Kagame nawe yari mu bari bitabiriye iki gitaramo.

Asanzwe ari inshuti y’uyu mukobwa mugenzi we, w’umususurutsabirori (Deejay) bamenyaniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bombi biga.

Ntibyatunguranye cyane, kuko abinyujije kuri Twitter ubwo bari bajyanye gusangira mu Kiyovu ahitwa The Bistro, Ange yari yaranditse ko yishimiye guha ikaze Dj Cuppy anateguza abantu ko azaza mu gitaramo cye.

Ange yari yaherekejwe n’itsinda ry’abakobwa bagera ku icumu n’abahungu barenga batanu; bose bari hamwe babyinana bacungiwe umutekano ku buryo bukomeye.

Uyu mukobwa w’ikinege wa Perezida Kagame yanywaga amazi y’’Inyange’, mu gihe benshi mu bari muri iki gitaramo banywaga inzoga.

Aherekejwe n’iri tsinda ry’inshuti ze n’abo mu muryango we, Ange yageze ahabereye igitaramo mu ma saa saba zibura iminota mike (nka 10). Dj Cuppy we yahageze mu ma saa saba n’iminota mike z’ijoro (1am) ari nabwo igitaramo nyir’izina cyabaye nk’igitangiye.


Ange Kagame yitwaye ate muri iki gitaramo?

Mbere y’aya masaha abantu bari barimo imbere mu kabyiniro bari bategujwe ko hari buze kuba igitaramo kidasanzwe, ko bari buze gucurangirwa n’icyamamare mu kuvangavanga indirimbo Dj Cuppy.

Ahagana saa munani n’igice nibwo Cuppy yaje gusesekara ku rubyiniro, yambaye ikanzu y’ibirori ngufi y’umweru ubona afite ibyishimo byinshi byo gutaramana n’iyi mbaga y’abantu yari yakubise yuzuye.

Dj Coppy yaje arindiwe umutekano n’abasore b’ibigango, barebare cyane kandi banini.

Akigera ku rubyiniro, wabonaga ko abantu bose bamufitiye amatsiko menshi ubona batangariye kureba uko umukobwa wavangiye umuziki icyamamare Jay-Z ari bubasusurutse.

Bidatinze, Dj Cuppy yahise atangira akazi, nuko acuranga indirimbo ziganjemo izikunzwe cyane ku rwego nyafurika, inyamerika, iza Jamaica n’izindi abantu barabyina karahava.

Mu karuhuko gato yafashe, itsinda rya Urban Boyz ryaririmbiye abari aho indirimbo nka Till I Die, Soroma Nsorome, Show Me Love, Tayari n’izindi.

Dj Cuppy yaje kugaruka ku rubyiniro atungurana noneho acuranga indirimbo zirimo iz’Abanyarwanda harimo Sibyo ya Meddy na Kitoko na Ni Danger ya Danny Vumbi.

Ange Kagame waje kunyuzamo akajya hanze gato akagaruka, wabonaga muri bagenzi be yishimye abyina yatwawe, ariko bitari cyane.

Nyinshi mu ndirimbo zigezweho nawe yagaragazaga ko azizi ndetse akaziririmbana bagenzi be harimo nk’iyitwa “Amarulah” yacuranzwe akarenga kane, “Watch Me” ya Silentó n’izindi ziharawe.

Kuva iki gitaramo gitangira kugeza kirangira Ange Kagame yabyinanaga telefone, yanyuzamo inshuro nyinshi agateraho akajisho akandikirana n’inshuti ze.

Nta muntu wihariye Ange yabyinanaga nawe, nk’uko ku bandi byari bimeze.

We wabonaga ko yakunze gukomeza kubyinira mu gikundi na bagenzi be n’ubwo hari ubwo yanyuzagamo agafata nk’umukobwa umwe cyangwa nk’umuhungu umwe muri bo bakamarana akanya gato babyinana ariko bagahita bongera bagakora uruziga babyinira hamwe.

Amaso ya benshi yakomezaga gukebuka amureba, bareba uko abyina.

Yari ari inyuma cyane, we n’itsinda bazananye bahawe umwanya wihariye, nta wupfa kuhajya, ariko bitagize icyo bitwaye abari muri iki cyumba wabonaga abakirimo bose batwawe n’umuziki nta kindi bitayeho.

Haje kuza gutangwa amabendera y’u Rwanda ari ku duti, abantu babyina bazamura hejuru ubona bereka abanyamahanga urukundo rw’igihugu cyabo.


Reba HANO amashusho Dj Cuppy yinjira ku rubyiniro:


Ku bijyanye n’abanyamahanga, aka kabyiniro ka People Bar &Restaurant bigaragara ko kazamo abanyamahanga benshi b’ingeri zose, ndetse n’abanyarwanda ari abakunze kwidagadurira ahantu hiyubashye muri Kigali.

Uko yacurangaga indirimbo, Dj Cuppy yanyuzagamo akavugisha abantu; ababwira ko ari ishema kuri we kuba acurangiye mu Rwanda, kandi ko yanejejwe bikomeye tunguwe n’uko iki gitaramo cyitabiriwe cyane.

Amaze kwereka abantu ko umuziki atari ibintu ashakisha, Dj Cuppy yaje kumanuka ajya rwagati muri bo barabyinana, nuko ahita abasezeraho aragenda we n’itsinda rye; ubwo hari nka saa cyenda z’ijoro (3am).

Nyuma y’isaha imwe, Ange Kagame nawe yaje gusohokana n’itsinda bari bazananye, nabo barataha; aba ari we witwara mu modoka.

Abakunda gusohoka bavuga ko Ange Kagame iyo ari mu Rwanda akunze gusohoka kwidagadura, we n’abavandimwe be, bagahura n’urungano mu buryo busa nk’ubu.

Reba HANO amashusho Dj Cuppy asoza igitaramo:

Friday 21 August 2015

Melody yatewe akangononwa na PGGSS 5

Bruce Melod avuga ko mu mitima y’abafana be ari we muhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya gatanu.

Aya magambo Melody yavuze nyuma y’iminota mike hatangajwe ko uyu mwanya wa mbere yiha uhawe Butera Knowless bari bahanganye, akaba ari we Bralirwa iha miliyoni 24 z’Amanyarwanda.

Melody we yahawe umwanya wa kabiri ahembwa igihembo cya Miliyoni 10.

Ubwo twabazaga Melody uko yakiriye ibyatangajwe n’akanama nkemurampaka nibwo yamubwiye ibi.

Yagize ati “nta kibazo ntewe n’umwanya nahawe kuko si umwanya usetse ariko mu bitaramo 17 ahantu hose twakoze ibitaramo nari ndi imbere ntabwo ndi butinye kubivuga nari ndi imbere, […] mu mitima y’abantu bose babonye ibyo bintu turi aba mbere!”

Yongeraho ati “nakiriye neza umwanya nabonye ntacyo untwaye, kandi nizera ko abafana banjye bose hirya no hino mu gihugu babibonye mu mitima yabo turi aba mbere ubyumva abyakire uko abyumva!”

Tumubajije icyo avuga ku kuba uyu mwanya wa mbere avuga ko akwiye wahawe Butera Knowless, Melody yavuze ko atakwigereranya na Knowless.

Yongeraho ati “ntabwo Knowless ndi bumugereranye nanjye ariko Imana imuhe umugisha.”

Ati “umwanya nabonye ni umwanya abandi bahanzi bifuje bakabura; umwaka ushize nabaye uwa gatatu uyu mwaka mbaye uwa kabiri, buriya ubutaha nzaba uwa mbere”

Aka kangononwa Melody yumvikanisha kanagaragajwe na Bull Dogg waje kuririmba avuga amagambo yumvikanisha ko iyo hatabaho ‘kata’ ari we wari bwegukane igikombe cy’iri rushanwa.


Dream Boyz bavuga ko Knowless yakoresheje ‘kata’

Itsinda rya Dream Boyz bo bavuga ko baje kuririmba mu gitaramo cya nyuma ntacyo baje guhindura ku byagombaga kuba, ko ari Butera Kowless wagombaga kugirwa uwa mbere muri PGGSS 5.

Mbere y’uko hatangazwa uwegukana igikombe, TMC, umwe mu bagize iri tsinda rya Dream Boyz yavuze ko baje kuririmba bazi neza ko Knowles ari we wagombaga kugirwa uwa mbere.

We ashimangira ko Knowless yabatsindishije kwitoresha kuri ‘SMS’ ndetse ko nta wundi wari kugira icyo abihinduraho ku munota wa nyuma.

Hakimara gutangazwa ko ari Butera Knowless wegukanye igikombe, TMS yabwiye Ikinyamkuru Izuba Rirashe ati “Uyu munsi iki cyari igitaramo cya 17 ku bitaramo 16 twakoze, muri njye natekerezaga ko ufite ubutumwa bwinshi kurusha abandi ari we wagombaga guhabwa igikombe, nta gutungurwa cyane kwabayeho kandi ibi njyewe ndabimenyereye muri PGGSS.”

TMS ntiyemera ko Knowless yatowe kurusha abandi, ahubwo we avuga ko yitoresheje, ibintu bizwi nko gukoresha ‘kata’ mu mvugo y’abahanzi yazanywe n’umuraperi Bull Dogg.

Avuga ibi. TMS yabwiye Iki Kinyamakuru ko we kuri iyi nshuro yari yiyemeje kuvugisha ukuri kose.

Ati “Nziko PGGSS ishaka umuntu ushirika ubute, agashora mu gikorwa arimo, iyi ni iya gatanu tujemo niyo mpamvu mvuga ibi kandi njyewe uyu munsi niyemeje kuvuga ukuri kose kuri iri rushanwa, umuntu wese wagiye utwara iri rushanwa hari ibintu bidasanzwe yagombaga kuba yakoze n’undi wese uzarizamo azamenye ko iri ari irushanwa risaba gushora.”

“Mvugishije ukuri gusesuye ni uko kuva mu bitaramo bya Semi-Playback kugera mu bya Live wasangaga Dream Boyz, Knowless na Melody twegeranye cyane ku buryo hari hasigaye gutorwa kuri SMS. […] Iyo atabikora [iyo Konwless atitoresha] ntibyari kuba ibi ngibi [siwe wari kuba ahawe iki gikombe]!”

Asoza agira ati “Kuririmba kw’uyu munsi ni nk’aho kwari zero, wabonaga ko harimo ikinyuranyo cyagombaga kuva mu gutora kw’abafana.”

Thursday 20 August 2015

Gura umwenda wa Dashiki hano kuri KAYMU


Byaba byarakubayeho kwibaza impamvu abantu benshi basigaye bamabara amashati afite amabara ya Kinya Africa maremare yaba abagabo cyangwa abagore ndetse n’abana.,tutibagiwe ibyamamare bitandukanye ku isi?
Uyu mwambaro nkuko bigaragara mu mateka ukaba warahereye muri afurika y’uburengerazuba ku izana rya BOUBOU ukaba warafashaga kurwanya izuba utwikiriye hose.
Grand boubou
Uyu mwambaro ukaba waraje kwamamara nka African Dashikis mu myaka ya 1960 uzanywe n’abanyafurika nyuma yo guhangayikira bikomeye muri Amerika aho bawukoze nk’ikimenyetso kivuga ko ‘’BLACK IS BEAUTIFUL’’ ugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘’UBWIZA BW’ABANYAFURIKA’’ndetse no guha agaciro umuco wa afurika muri rusange,ukaba warakorewe bwa mbere ahitwa Harlem muri leta zunze ubumwe za Amerika ubu ukaba warakwiriye hose.
Uyu mwambaro ukaba waragiye wambarwa n’ibyamamare bitandukanye harimo Beyonce,chris brown n’abandi…
e725e535a0f159d4b8a6e92815d65792
African Dashikis ikaba inaboneka muri design zitandukanye kuri Kaymu harimo nka;
African Print Short Sleeve Shirt – Multicolor
African Print Short Sleeve Shirt – Multicolor
no-name-9532-23363-1-zoom
Uyu mwambaro kandi ukaba nawe wawutunga kandi ku giciro gito hano.

Ishimwe Kicy Elcy, New King James's Chick

... and here she is





Sunday 16 August 2015

Butera Knowless wins 24m @PGGSS 5






Kigali - Dîner en Blanc 2015, Once again!



Kigali, umujyi w’u Rwanda, niwo wabaye umujyi wa mbere muri Afurika, wabereyemo ibirori bya Dîner en Blanc.


Byabaye mu 2012, aho abagera kuri 350, Abanyarwanda n’abanyamahanga, bahuye bagasangira.

Icyo gihe muri 2012, iki gikorwa kikaba cyarabereye i Nyarutarama mu busitani bw’ahitwa kwa Concorde. 


Ku nshuro yakabiri, iki gitaramo cyabaye mu muhanda uri munsi ya RDB, ku Gishushu.

Mu 2014, ku nshuro ya gatatu, iki gitaramo cyabereye mu busitani bwa Acacia i Kagugu, mu mudugudu wa Gacuriro.


Friday 7 August 2015

Strong earthquake hits Rwanda

Earthquake in 2008, in Cyangugu
KIGALI, Rwanda, Aug. 7 (Xinhua) -- A strong earthquake struck Rwanda and shook most of the capital Kigali Friday morning.
The magnitude 5.6 earthquake hit Rwanda at 3:25 am local time (0125 GMT), the United States Geological Survey reported.
The epicenter of the earthquake was located 35 km north of Cyangugu city in western Rwanda, occurring at a shallow depth of 10 km.
This is the second strong earthquake ever felt in Rwanda within a period of seven years.
An earthquake damaged up to 45 schools and health centers in western Rwanda's districts of Nyamasheke and Rusizi in February 2008. 27,000 children were evacuated from schools, while 37 people died and 646 others were injured.
According to experts, earthquakes are common in the western Great Rift Valley due to the presence of a seismically active fault line which straddles western Uganda, eastern the Democratic Republic of Congo, Rwanda and Tanzania.