Monday 29 June 2015

Baje bafatanye agatoki ku kandi; #Teta na #Sano


Mu minsi ishize hatangajwe ko Teta atwite inda ya Derek.

Gusa bombi bahakana bivuye inyuma, bavuga ko ari ibikabyo by’abantu.

Biravugwa kandi ko bari gutegura ubukwe bwa huti huti mu buryo bw’ibanga.

Hakekwa ko uku kwigaragaza kenshi bari kumwe ari intwaro nziza yo gutangira kubiteguza abantu.

Bisanzwe bivugwa hose ko bakundana, ariko kuri bo kuvugwa gusa ntibihagije, banyuzamo bakanabyerekana mu bikorwa.

Sano Derek yaje mu gitaramo cya Rwanda International Fashion World afatanye agatoki ku kandi na Sandra Teta wagiteguye, mu gihe cyo kunyura ku gitambaro gitukura (Red Carpet).

...READ full story @IZUBA RIRASHE


Sunday 28 June 2015

Zari, Bebe Cool made it in Kigali












Abantu bari urujya n’uruza, ubona buri wese yakoze ibishoboka byose ngo arimbe.

Bari bambaye neza, mu myambaro yari yiganjemo iya gisirimu n’iyo kwitabira ibirori.

Bitandukanye n’igitaramo cya Chameleone giherutse kubura abantu, Bebe Cool igitaramo yaririmbyemo i Kigali cyitabiriwe ku buryo bushimishije.


Bigoye kumenya....  Read the FULL STORY @Izuba Rirashe





Wednesday 24 June 2015

Ibikoresho by’ingenzi k’umusatsi ugomba kuba utunze

Hari ibikoresho byinshi ugomba kuba ufite cyane cyane ku gitsina gore,dore ko banavuga ko ubwiza bw’umugore ari umusatsi,ibi bikoresho rero iyo ubifite bigufasha gufata umusatsi neza ndetse ukaba wanakora insokozo wifuza iyo ariyo yose buri munsi.
BLOW DRYER
blow dryer 1
Iki cyuma rero kikaba kigufasha kumutsa umusatsi igihe wozemo cg se hagiyemo amazi mu buryo bundi bikaba bituma umusatsi udacika.
Ndetse ubu icyi cyuma kigenda gikorwa muburyo buteye imbere,ukaba ndetse Wabasha kukigura kuri Kaymu.
HOT ROLLERS
Hot roller 2
Iki gikoresho nacyo akaba ari nkenerwa k’umusatsi kuko ushobora kugikoresha imisatsi yawe ikagaragara nk’ibyimye k’umutwe,maze ukahacana umucyo.
FLAT IRON
Flat iron 3
Iki gikoresho ugomba kugitunga waba ufite imisatsi irambuye cg yizinze,icyi cyuma kikaba gifasha umusatsi wawe gusa neza akaba ari byiza ko ugura icyo ushobora kugabanya no kongera ubushyuhe.
CURLING IRON
curl_hair_iron_4
Iyi nayo ugomba kuyitunga ndetse mu bice byayo bitandukanye kugira ngo ubashe no guhindura imisatsi yawe uko ubyifuza.
A WIDE TOOTH COMB
Wide-Tooth-Comb5
Gusokoza umusatsi ni ingenzi igihe ushaka gusa neza,ariko ni bibi cyane kuko bica umusatsi,gusa ni byiza ko ukoresha igisokozo gifite amenyo Manini ukarinda ubwiza bwawe.
Ni byiza cyane kugira ibikoresho bikwiye k’umusatsi wawe,Ese wowe ni ibihe bikoresho wowe udashobora kubura?Twakwishimira kumenya ibyo wifashisha kugira ngo uhacane umucyo.

Wednesday 17 June 2015

Miss Kundwa Doriane yakoze impanuka yitwaye

Byari intonganya n’iteranamagambo hagati Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane, n’umushoferi tutabashije kumenya nyuma yo yo gukora impanuka.

Iyi mpanuka yabereye ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali, ahagana saa munani z’amanywa, kuri uyu wa 16 Kamena. Imodoka ya nyampinga yagonganye n’indi modoka, hamwe na RDB hafi ya feux-rouges.

Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, wari uhetse mukuru we, yari avuye kuri Radiyo 10 agiye kureba mu bitaro nyina we urwaye.

Soma Inkuru yose kuri IZUBA RIRASHE

As RPF dissenters silent, Kagame is closer to life presidency


Kigali-Rwanda-News that Rwanda’s President Paul Kagame is very much likely to get a third term in office after his last seven- year term ends in 2017, is not surprising. The East African nation’s president is “simply” walking in the footsteps of African strongmen.
It’s not usual to find a man in Africa like Kagame who does heroic things like stopping the Genocide, delivers services to people, economy is growing, the streets of Rwanda’s capital Kigali are cleanest in Africa, and Rwanda is the safest and even “pardoned” perpetrators including those who killed his kinsmen and then steps aside immediately after his terms end.
Rwanda under Kagame has a clear record of fighting corruption. Health care system is working; one cow per poor family is a success. Registering a business in Rwanda only takes 24 hours and you are done.
His supporters say they want him stay in office as long as he is still delivering. He has delivered a million out of poverty.
Another vaunted feat is progress for women. Rwanda has the highest share of women in government in the world. They may now inherit land, a rarity in many parts of Africa.
A lot of money, he says, has been spent to set up women in business and keep girls in school. Police and the courts have tackled wife-beaters. “The numbers are hard to come by.
“But we think domestic abuse has gone down.” Kagame says women are steadier and more honest: “I would be very happy for a woman to succeed me.”
Forget the fact that the Kagame himself had said in the past that if he fails to identify his successor by 2017 that would be his biggest failure-that was a political statement anyway. Forgive him because he is a human being like many African strongmen.
The only surprising aspect as far as Kagame’s third term bid which is different from other presidents who want to cling to power is that he is being taken ‘hostage’ by the masses who are imposing third term to him when “he does not want himself”-his supporters argue.
Many say those opposed to amending the constitution are likely to be victimized same way like former Justice Minister and Attorney General Tharcisse Karugarama whom is believed to have been sacked in 2013 for opposing the idea of changing the constitution. His sacking, served as a warning inside the ruling party. As Kagame persistently recommend for a debate, the elite class seem to be on mute. Civil society is silent. Almost every political party commenting chooses a safe side-recommending lifting term limits. The rest ramble internally. Silence is the norm.
In an interview with the UK’s Guardian newspaper, the former Minister said he firmly believed that Rwanda’s president would not be interested in amending the constitution, adding that there is a need to observe the rule of law.
In an interview with the same newspaper, President Kagame angrily reacted to a reference to this statement by asking the journalist why this Minister was bothered by whether he should go or not, when Karugarama himself “had stayed in government for so long”.
More than 3.5million people have petitioned the parliament in a process that could end the debate on his retirement by petitioning parliament to change article 101 that bars him from seeking his stay in power.
However, there is credible information which suggests those who petitioned to the parliament, some were forced by local officials and others were tricked. In Nyagatare district, followers of Association of Pentecostal Churches were told to fill there names, ID number, telephone number and signature to get food support from the government, instead the document was used by the church pastors to file petition to the parliament seeking a referendum to lift term limits.
There are available reports where in some instances local authorities forced citizens to write petitions. In government institutions some employees were told to do the choice between their jobs and signing petitions.
On the other hand, some legal experts believe that the Parliament is soon granting a referendum illegally. They argue that Art 193 gives powers to parliament to grant referendum only when it concerns the years constituting a term but not lifting term limits or extending terms limit. In reality, the only opposition party, Democratic Green Party lead by Frank Habineza has filed an injunction at the Supreme Court to stop the house from deciding about referendum.
Some political parties who endorsed lifting term limits are currently facing internal wrangles. Social Democratic party [PSD] is facing an internal crisis which might split the party into two. Already two of its parliamentarians have resigned. One senior cadre of PSD resigned from regional parliament EALA and another one from the national assembly and decided to defect as a result of friction in the party.
Kagame’s critics accuse him of running intolerant politics which is hostile to the dissident voices; his human rights record continues to worry some in the international community. Freedom of expression remains a concern; Press freedom in Rwanda takes one step forward and five steps back as international media watchdogs are tagged as heaters.
The Kagame’s party deliberately runs a system where nobody emerges as his alternative. The clear example of this is Dr. Donald Kaberuka who was greeted by boycott at his farewell reception in Washington to the extent that even Rwanda’s ambassador to US did not attend as the world appreciated Kaberuka’s legacy at African Development Bank [AfDB] regardless invitation at the invent. Rwanda is still silent on Dr Kaberuka’s performance.
Political observers think that boycotting Kaberuka’s farewell is directly related to the fact that several voices were suggesting long term Rwandan economist Kaberuka would be suitable to replace Kagame comes 2017. “Boycotting Kaberuka farewell party wasn’t an accident. If you want problems, try to be famous here,” one analyst said.
Similarly Col Rose Kabuye was a victim of her fame.
Inside the ruling RPF
Some believe that recent arrest of Gen. Frank Rusagara, Capt David Kabuye and Col Tom Byabagamba, plus the interrogations of Col Rose Kabuye, Col. Masozera, Amb. Mutaboba etc were linked to the emergency of discussion groups outside formal RPF channels in which lifting term limits did not receive favorable views.
September 07, 2014 Senator Tito Rutaremara said a group of women comprised of former state chief Protocol Col Rose Kabuye who are undermining the party progress and forming negative solidarity. Addressing the issue, Kagame called these disgruntled members of RPF “deviants.”
Jean Marie Sekamana, the senior cadre and the husband to the vocal MP Connie Bwiza who resigned recently fled to US after allegedly reporting embezzlement in RPF secretariat. Now, the former RPF MP is still being questioned by Police. Though RPF is covering up that everything is just fine but evidences suggests otherwise. RPF business is also shrinking. Accepting internal debate remains a dream desired to be attained. Unless writing some opinion pieces through a pro-government news paper The New Times, RPF cadres are afraid to come out for a debate or talk shows.
However, it would be difficult to blame Kagame for seeking his endless stay, he gets examples from his fellow strongmen of Africa, some analysts suggest mainly in the region.
In Uganda, Kagame’s revolutionary colleague President Yoweri Museveni ran for a third term after amending the Constitution and scrapping the two-term limits in 2005. He told Ugandans he was part of the prevailing peace they were enjoying. He needed also more time to modernize agriculture, professionalize the army and improve the quality of education.
Early this year, there were riots in the neighbouring Democratic Republic of Congo when people took to the streets to oppose a draft law passed by the lower house to allow President Joseph Kabila to extend his stay in power.
The situation only calmed after the senate dropped the draft law and assured citizens that presidential elections would go on as planned in 2016. President Kabila’s term ends in 2016.
Now, in Burundi, President Pierre Nkurunziza is fighting tooth and nail to seek another term, defying opposition that his candidacy is unconstitutional as it breaches the Arusha Accords a deal that ended a 13 year civil war in which about 300,000 died.
Kagame would be on good company of long time rulers like Paul Biya of Cameroon, Robert Mugabe of Zimbabwe, Dos Santos of Angola, Obiang Nguema of Equatorial Guinea, Idriss Derby of Chad and Omar Bashir of Sudan. Also in Togo and Gabon, term limits have been successfully eliminated.

Thursday 11 June 2015

Third term: Why the good presidents must leave, and the bad ones may stay


IN SUMMARY
Leaving power when you are in your best form does good - it raises the bar. Therefore, the president who should not have a third term, is the one who has done well
Africa is full of clever people, but we really let ourselves down, especially when it comes to politics. Right now, as happened in Uganda in 2005, it has all to do with presidential term limits.
Though I am a great believer in term limits, I would be quite happy with an African big man who came forward and said, as our own Godfrey Binaisa said memorably 35 years ago, that “’the presidential chair is sweet’, let me continue for more years because I like power”.
But that kind of honesty is rare, and a lot of effort goes into trying to justifying lifting term limits or perpetuating presidencies-for-life on the basis of some grand design or higher purpose.
Our good President Yoweri Museveni justified his on the basis of wanting to “modernise” and “industrialise” Uganda, and there have been times when he even said he wanted to make the Pearl a nuclear power. Many otherwise intelligent people accepted that, and argued that Museveni was indeed the only Ugandan who could deliver on those goals.
However, to modernise, industrialise, or become a nuclear power, if you can’t create a world-class education system, at least establish some world-class technology institutions (as Pakistan and India did).
However, that wonderful Uweza study that tracks the state of education in East Africa in its latest report, makes for very depressing reading. It found that 20 per cent of the kids in your average school in Primary Seven in Uganda were not able to comprehend a standard story from a Primary Two book!
If the term limits had been lifted to allow Museveni continue in power for power’s sake, we would not be judging him on the higher standard of how far he has gone in creating an industrialised African superpower. He would be getting 100 per cent for staying in power.
Burundi is in turmoil, and some hapless general even tried – and failed – to topple President Pierre Nkurunziza over this third term thing. Nkurunziza has been in power for two terms, as the constitution and the Arusha agreements that ended that country’s civil war over 10 years provide. On that, everyone agrees.
The disagreement is over when the two terms begin. For his first term, Nkurunziza was elected by Parliament. For his second, he was elected directly by the voters. He says the first term doesn’t count, because the people didn’t directly elect him.
Nkurunziza is the kind of guy who will look at the sky through a window, and then look at the same sky from out in the open, and say it is different. If Nkurunziza had said he was still young, his children hadn’t finished school, and he still wanted to enjoy power, he would have disarmed his opponents. Instead, he has got himself caught in his current absurdities.
However, the supporters of extending presidential terms would seem to have what at first looks like a good argument. Indeed, in Museveni’s case, some of his supporters invoked it – a good record (of course many thought he didn’t have one).
We are seeing it currently in Rwanda, as the country debates whether or not to amend the constitution, and allow President Paul Kagame run again in 2017 when his current term ends. 
Basically, they ask, as sports fans do, “why change a winning team?”
“Why send home a president with a good record?”
There are two real problems with this argument. The first, again, comes from sports. It says that the best time to quit is when you are at the top of your game.
Nelson Mandela did it in politics, after just one term. He would have been re-elected with 70 per cent of the vote for his party even if he hadn’t campaigned for a single day. But he walked away, and became a saint.
Since that fraud of a boxing match between Floyd Mayweather and Manny Pacquiao is still fresh in our minds, the sport actually gives us one of the best examples. Rocky Marciano became immortalised partly because he is the only heavyweight champion to retire unbeaten.
The bigger problem then is that this argument suggests that a president should only leave after he has failed. It’s insanity.
Leaving power when you are in your best form does good - it raises the bar. Therefore, the president who should not have a third term, is the one who has done well.
The lousy one can continue, because he needs to find redemption.
Well, yes, Mandela left, but South Africa is losing its way. Yet, recently during the xenophobic attacks on African immigrants, one of the most powerful arguments against the violence was that “this is not the South Africa Mandela went to prison for. He must be turning in his grave”.
You see. That is how it works.
Mr Onyango-Obbo is editor of Mail & Guardian AFRICA (mgafrica.com). Twitter:@cobbo3

Wednesday 10 June 2015

RMC préoccupée par l’arrestation d’un journaliste rwandais au Burundi


Kigali: L’arrestation au Burundi du journaliste rwandais Etienne Besabesa préoccupe la Commission Rwandaise des Médias (RMC, Rwanda Media Commission), l’organe d’autorégulation des médias au Rwanda.

RMC demande aux autorités burundaises de libérer Etienne Besabesa qui travaille avec Radio Izuba,  Radio Flash et le journal en ligne Igihe.com. Il a été arrêté lundi 08 juin dans la province de Muyinga frontalière du Rwanda alors qu’il réalisait un reportage sur le commerce transfrontalier.

Dans un communiqué, RMC se dit «préoccupée par l’arrestation du journaliste rwandais BESABESA MIVUMBI Etienne, et demande aux organes de sécurité du Rwanda de coopérer urgemment avec ceux du Burundi sur la question de ce journaliste détenu».

La Commission Rwandaise des Médias demande aux autorités burundaises de garantir la sécurité de ce journaliste rwandais, de son matériel de travail, et leur demande de le libérer immédiatement.

RWANDA MEDIA COMMISSION (RMC) CONCERNED BY THE ARREST OF JOURNALIST BESABESA MIVUMBI ETIENNE IN BURUNDI 

After learning that a journalist who has been working for three media houses in Rwanda namely Radio Izuba, Radio Flash and Igihe.com, who goes by the names BESABESA MIVUMBI Etienne, was arrested by the security agencies of Burundi since Monday, June 08, 2015; Following confirmation by the management of Radio Izuba that the aforementioned journalist had gone to cover a story on the influx of Rwandans and Burundians in Gahara Sector, Kirehe district; Considering that the management of Radio Izuba confirms that several citizens of Burundi said that they witnessed the arrest of journalist BESABESA MIVUMBI Etienne in Commune GITERANYI, which borders Rwanda and later transferred to Muyinga; Based on the premise that Rwanda Media Commission (RMC) supports and defends the the December 10, 1948 Universal Human Rights Declaration especially in its Article 19, and the December 16, 1966 International Covenant on Civil and Political Rights especially its Article 99 as well as the June 27, 1981 African Charter on Human and Peoples Rights, particularly its Article 9; Based on the Constitution of the Republic of Rwanda of June 04, 2003, as it has been amended to date, especially in its Article 34, Section 1 and based on Law n°02/2013 of 08/02/2013 regulating the Media in Rwanda, especially in its Articles 12 and 15 regarding the rights of journalists to collect and access information, and also based on the provisions of the Rwanda Journalists and Media Practitioners Code of Ethics; Rwanda Media Commission (RMC) is deeply concerned by the arrest of the Rwandan Journalist BESABESA MIVUMBI Etienne, and requests Rwandan security organs to urgently cooperate with their Burundian counterparts in following with the issue of the detained journalist. Rwanda Media Commission (RMC) urges Burundian authorities to ensure the security of the journalist BESABESA MIVUMBI Etienne and his work equipment and urges them to release him with immediate effect. P.O.BOX: 2136 Kigali, RWANDA TEL: (+250) 280078888 TOLL FREE: 3536 E-mail: info@rmc.org.rw www.rmc.org.rw Twitter: @RMC_Rwanda Rwanda Media Commission is the Media Self-Regulatory Body in Rwanda instructed by Law Regulating Media and established by all Rwandan journalists in their General Assembly of 27/8/2013. The Self-Regulatory Body is mandated to Protect journalists, regulate their conduct and the daily functioning of media and advocate for media freedom in Rwanda as stipulated by Articles 2, 3, 4, 15 and 21 of the Law Regulating Media in Rwanda. Done at Kigali on June 09, 2015 CLEOPHAS BARORE Ag. Chairman RWANDA MEDIA COMMISSION

Tuesday 2 June 2015

Kayirebwa Cécile Biography

Kaymu igiye kwegera abanyarwanda birushijeho

Ni mu gihe hashize umwaka urenga Kaymu izanye ubucuruzi  bukorerwa kuri Internet (E- commerce) aho ubu bwitabiriye n’abacuruzi basaga 1500 mu Rwanda.
Nubwo hari benshi bamaze kumenya uburyo bwo kugura no kugurishiriza kuri Internet,Kaymu ikaba igiye kwegera abanyarwanda k’uburyo burushijeho kugira ngo ibashe gusobaurira k’uburyo bw’imbitse imikorere yabo ndetse no kubasobanurira akamaro ko gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanaga.
Icyi gikorwa kikaba kizaba kuri uyu wa gatandatu ku itariki ya 16-5-2015 mu mujyi wa Kigali ahazwi ku izina rya KCT, hano rero hakazaboneka bimwe mu bicuruzwa biboneka kuri Kaymu,hazaba hari abakozi ba Kaymu bazaba basobanurira buri wese imikorere yabo ndetse n’abacuruzi bashya babyifuza bazahabwa umwanya wo gufungura amaduka yabo kuri Kaymu.
Kuri iyi stand kandi hazaba hari imikino itandukanye ndetse abantu bazatsindira ibihembo bitandukanye,ikindi ndetse abantu 10 ba mbere bazakora command aho bakazagezwaho ibyo bazaba baguze nta kiguzi.

Iki gikorwa rero kikaba kigamije kwigisha no gushishikariza abantu guhaha no gucururiza kuri Internet(E-commerce) kuko bigira uruhare mu iterambere ryihuse dore ko ari nacyo cyerekezo u Rwanda rufite.

Kaymu Rwanda ikaba itumiye abanyarwanda bose kuzahaca bakabasha kumenya byinshi k’ubucuruzi bukorerwa kuri internet ndetse no gutsindira bimwe mu bihembo bizaba Bihari.



Kaymu.rw ni urubuga ruhuza abaguzi n’abacuruzi mu Rwanda,iyo uguriye kuri Kaymu.rw uba uguriye umucuruzi runaka mu Rwanda,ukaba ushobora gusanga ibicuruzwa bitandukanye kuva kubikenerwa mungo kugeza kubikenerwa mu bucuruzi butandukanye:amatelephone,mudasobwa,imyenda….kaymu ikaba ifite uburyo bwo kwishyura butandukanye aho ushobora kwishyura aruko ibyo waguze bikogezeho cg se ugakoresha Tigo cash cg mobile money.
Kaymu ikaba yizeza abanyarwanda ibiciro biri hasi ku isoko ryubucuruzi.

Kaymu yahembye umucuruzi ugurishiriza cyane kuri interineti cyane


Uwizeye Tadhim(ibumoso) umukozi wa Kaymu ahereza igihembo Birori Diane umucuruzikazi ugurisha ibicuruzwa bye akoresheje interineti

Mu rwego rwo kurushaho korohereza ubucuruzi bukorerwa ku rubuga rwa mbere mu Rwanda mu bijyane n’ubucuruzi bukorerwa kuri interineti (Online), kuri uyu wa kane taliki 28 Gicurasi 2015, Kaymu yasobanuriye abacuruzi n’abanyamakuru uburyo bwo guhaha ukoresheje interineti.

N’ubwo hari benshi bamaze kumenya uburyo bwo kugura no kugurishiriza kuri Interineti, Kaymu igiye kwegera abanyarwanda k’uburyo burushijeho kugira ngo ibashe kubasobanurira mu buryo bwimbitse imikorere yabo ndetse no kubasobanurira akamaro ko gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uwizeye Tadhim umukozi wa Kaymu ushizwe ishami rikurikirana abacuruzi yagize ati:
  
“Iki gikorwa rero kigamije kwigisha no gushishikariza abantu guhaha no gucururiza kuri Interinete, kuko bigira uruhare mu iterambere ryihuse dore ko ari nacyo cyerekezo u Rwanda rufite”.

Kaymu.rw ni urubuga ruhuza abaguzi n’abacuruzi mu Rwanda,iyo uguriye kuri Kaymu.rw uba uguriye umucuruzi runaka mu Rwanda, ukaba ushobora gusanga ibicuruzwa bitandukanye kuva ku bikenerwa mu ngo kugeza ku bikenerwa mu bucuruzi butandukanye:

Bimwe mubyo wagura ukoresheje ikoranabuhanga ryazanywe na Kaymu harimo amatelefone,mudasobwa,imyenda n’ibindi bitandukanye kandi ku biciro utasanga ahandi.


Anne Kansiime Comedy Jam VIP Ticket - Free Delivery


Ganyobwe by King James(OFFICIAL VIDEO 2015) HD

Bamaze imyaka 20 mu itangazamakuru bavukana

Iburyo ni Cleophas Barore ari muri studio za Radiyo Rwanda, ibumoso ni Tisiyani Mbangukira mu biro bye kuri Radiyo Izuba (Amafoto/Irakoze R.)

  • Barore ni imfura mu muryango, yize mu iseminari, ubu ni umupasitori muri ADEPR
  • Ntazigera yibagirwa ibigori yahembwaga kuri radiyo Rwanda
  •  Bombi bisanze mu itangazamakuru ntawugishije inama undi
  • Ubu barayobora, buri wese aho ari; Barore muri RBA, Mbangukira kuri Radiyo Izuba
  • Bahuriza ku kuba barakuze bakunda cyane Radiyo bakiri bato
Abavandimwe Cleophas Barore na Tisiyani (Titien) Mbangukira, batangiriye rimwe umwuga w’itangazamakuru. Bawumazemo imyaka 20.

Ikiganiro kirambuye n'Izuba Rirashe

Barore w’imyaka 46, yamamaye cyane kuri Radiyo Rwanda mu biganiro nka "Makuru Ki mu Binyamakuru”, "Kubaza Bitera Kumenya” n’ibindi.

Mbangukira w’imyaka 44, wabanje kwandika mu Mvaho Nshya, we yamenyekanye cyane mu makuru mu kinyarwanda, kuri Radiyo Rwanda, aza kongera kumvikana cyane mu biganiro bya Siporo kuri Radiyo Izuba, ari naho n’ubu agikorera uyu mwuga.

Bavukiye mu Karere ka Rwamagana mu muryango w’abana batanu; Barore ni imfura, naho Mbangukira ni uwa kabiri.

Bombi bakuriye muri ORINFOR, yahoze ari Ikigo cy’Igihugu cy’Amakuru, aho bombi bakoraga kuri Radiyo Rwanda.

Bombi binjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu 1995.

Babyarwa na Kayonga Felicien hamwe na Zaninka Felicité.

Mbangukira  ni muntu ki?


Titien Mbangukira ubu ni umuyobozi Mukuru ushinzwe amakuru kuri Radiyo Izuba (Ifoto/Irakoze R.)

Itariki yavukiyeho: 14 Gashyantare 1971 (afite imyaka 44)

Umuryango we:  Afite umugore n’abana 2

Umukino akunda: Football

Ikipe Afana: Arsenal

Aho atuye: Rwamagana

Kuva akiri muto, Tisiyani Mbangukira yakuze akunda kumva amakuru y’imikino kuri Radiyo, nk’uko abivuga.

Ibi biri mu byatumye akurana iyo nyota yo kuzavamo umunyamakuru uvuga iby’imikino, ariko abifashijwemo n’ababyeyi ashimira.

Ati "tukiri abana twakundaga kumva umupira cyane, ababyeyi bacu bakabidushyigikiramo nubwo batari bazi ibijyanye n’itangazamakuru, ariko twajyaga tubatira Radiyo ngo twumve umupira icyo gihe habagaho Radiyo Rwanda gusa, babigiramo uruhare kuko byanteye inyota yo gukura mbikunze.”

Ajya kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, Mbangukira yawujemo asangamo mukuru we Barore ari nawe avuga ko yaje muri uyu mwuga hari byinshi amwigiraho.

Ati "twese twisanze mu itangazamakuru ariko nkagira byinshi nigira kuri Barore; mu gutegura ibiganiro, tugafashanya. Nibuka ko tukiri abana twakundaga kumva amakuru tubikunda.”

Mbangukira yakoze n’akazi k’ubwarimu abibangikanya n’umwuga w’itangazamakuru.

Inyungu Mbangukira avuga ko yakuye mu mwuga w’itangazamakuru si iy’amafaranga, nk’uko wahita ubikeka, kuri we "umwuga w’itangazamakuru si umwuga wazamo ahanini uje kuwushakamo amafaranga”.

Agira ati "niba abantu ubu ngubu iyo uvuze ngo Tisiyani Mbangukira uwo ni uwuhe? Ibyo bintera ishema, kuri njyewe nta kiguzi nk’icyo nabona, bintera imbaraga zo kuvuga nti ‘uyu mwuga hari aho ungejeje, hari aho muri uko kumenyekana nafashije mu kubaka sosiyete.’”

Nubwo amaze imyaka 20 yose muri uyu mwuga, kuri we Mbangukira avuga ko agifite inyota yo kwiga no kumenya kurushaho ibijyanye n’aka kazi, ati "ku bwanjye mba numva ntaraba umunyamakuru ngo ngere aho nifuza”.

Ababazwa cyane n’uko hari abanyamakuru muri Jenoside bagize uruhare mu kogeza urwago, bagatana kandi bari barabyigiye.

Afatiye urugero ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura rwashyizweho, Mbangukira afitiye icyizere cy’ejo hazaza heza h’uyu mwuga.

Barore ntateze kwibagirwa uko yahembwaga ibigori kuri Radiyo Rwanda 


Barore yibutsa mugenzi we Marcel Rutagarama ubuzima baciyemo muri ORINFOR, aha bahagaze ni imbere muri RBA (Ifoto/Irakoze R.)

Itariki y’Amavuko: 10 Ukwakira 1969 (Afite imyaka 46)

Umuryango: Afite umugore n’abana 6, n’undi 1 arera

Ibara akunda: Ubururu bwerurutse

Umukino akunda: Football

Ibiryo akunda: Igitoki

Undi murimo akora: Pasitori/Chapelle Franco-Anglophone

Aho atuye: Mu Murenge wa Kinyinya/Akarere ka Gasabo

Icyo yanga urunuka: Akarengane uko kaba kameze kose, yanga umuntu urenganya undi kabone nubwo ntacyo yaba ari bubikoreho umutima we urababara.

Agendeye ku buryo yinjiye mu itangazamakuru, Barore avuga ko nta mwana we yapfa kwemerera kuba umunyamakuru  atarabyigiye, agira ati "ntabwo ari wo murimo uhemba neza kuruta indi mu gihugu, haba harimo kubikunda”.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kimubajije niba hari umwana we yakwemerera kujya muri uyu mwuga, Barore agira ati "ni umurimo mwiza ariko umwana wanjye sinareka kumubwira ko niba afite inyota y’amafaranga si mu itangazamakuru yajya kuyashakira ahandi kuko ntarabonekamo.”

Barore avuga ko mu bana be batandatu; batatu b’abakobwa na babiri b’abahungu, nta we abona ufite impano nk’iyo we na murumuna we bagaragaje.

Kugira ngo agere aho ageze muri uyu mwuga, Barore avuga ko yanyuze mu nzira z’inzitane, zirimo no kuba yarahembwe ibigori ubwo yakoraga kuri Radiyo Rwanda, akagira ati "hari igihe natekerezaga ko nta mwana wanjye nabwira kujya mu itangazamakuru.”

Ati "Uzi ko hari igihe twahembwe ibigori, ni urugendo rurerure ‘uko twahembwaga muri 2010, za 90 ntabwo uyu munsi ari ko duhembwa! Uyu munsi nterwa ishema no kubona umurimo dukora waragutse.”

Cleophas Barore, ubu uyobora by’agateganyo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), avuga ko kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru kwe byavuye ku muhamagaro waryo yiyumvagamo.

Ati "turangiza amashuri abanza, mu gusaba ibigo by’amashuri tuzigamo nasabye kuzajya mu ndimi kuko nifuzaga kuzajya mu itangazamakuru, kuko twebwe kera twumvaga cyane Radiyo Rwanda na Radiyo y’i Burundi.”

Muri Mutarama 1995, agitangira gukora muri ORINFOR, Barore yakoranye n’abanyamakuru yakundaga barimo Amabilisi Sibomana (wari umaze imyaka irenga 20 kuri mikoro), Louise Kayibanda n’abandi avuga ko bamufashije cyane muri uyu mwuga.

Barore yize muri Kaminuza y’u Rwanda (Nyakinama) mu bijyanye n’uburezi, ariko nyuma aza guhabwa amahugurwa y’iby’itangazamakuru mu ishuri rya GLMC.

Muri RBA yahoze ari ORINFOR, aho akora ubu, Barore yakozemo imirimo inyuranye mu ishami ry’ibiganiro n’amakuru. Kuri ubu ni umwe mu bakora    ibiganiro kuri  Televiziyo y’u Rwanda, akaba ari n’umuyobozi ku izina rya "Planning Editor”.

Mu muryango wabo, Barore na murumuna we Mbangukira nibo bonyine b’abanyamakuru, abandi babayeho ubuzima busanzwe bw’ubwarimu, ubuhinzi, n’ibindi.  
 

Cleophas Barore muri studiyo za Radiyo Rwanda (Ifoto Irakoze R.)